Mu Rwanda hakenewe benshi batunganya imyanda ibora n’itabora ikavamo ibindi bintu by’agaciro

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Ubukungu bwisubira (Circular Economy) isaba abantu kugura ibyo bakeneye aho kugura ibirenze ibyo bakoresha, mu rwego rwo kwirinda kugwiza ibishingwe cyane cyane ibitabora.

Iyi Minisiteri iherutse kuganira n’abafatanyabikorwa bavuye hirya no hino mu Rwanda no hanze y’Igihugu, mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga riteza Imbere Ubukungu bwisubira (World Circular Economy Forum/WCEF) yabereye i Kigali kuva tariki 06 Ukuboza 2022.

Minisiteri y’Ibidukikije irifuza abafatanyabikorwa bajya muri gahunda yo gutunganya imyanda, yaba ibora cyangwa itabora hakavamo ibindi bintu by’agaciro aho gutabwa ngo bijye guhumanya ubutaka, amazi, umwuka cyangwa ikirere muri rusange.

Mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2021 Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko umushinga wo gusazura cyangwa kunagura ibintu byakoreshejwe bikongera kuvamo ibikenewe, uzatwara miliyoni enye z’amayero, akaba asaga miliyari 4 z’ amafaranga y’u Rwanda.

Ni Umushinga Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko uzatanga akazi ku bantu bakora mu bijyanye no gukusanya, gutwara no gutunganya imyanda.

Hagati aho mu rwego rwo kugabanya ibitakara no gutuma Leta itanga amafaranga make mu gutunganya imyanda, Dr Mujawamariya agira inama abantu kudasesagura amafaranga bagura ibyo badakeneye, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Dr Mujawamariya ati "Iyi minsi mikuru ije, buri Munyarwanda wese avuge ngo ’ngiye kugura ibyo nkeneye singiye kugura ibyo nshaka’, kuko hari igihe usanga dushaka byinshi twabigeza imuhira ntitunabikoreshe."

Minisiteri y'Ibidukikije ivuga ko hakiri ibikoresho byinshi bitakara bitongeye kunagurwa ngo bikomeze gukoreshwa
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko hakiri ibikoresho byinshi bitakara bitongeye kunagurwa ngo bikomeze gukoreshwa

Ku rundi ruhande abakusanya imyanda na bo bakomeje gutakamba basaba inzego za Leta gufasha abaturage kuyivangura(ibora ikajya ukwayo n’itabora ukwayo), mu rwego rwo kwirinda ingaruka ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi w’Ikigo gikusanya ibishingwe cyitwa COOPED, Paulin Buregeya, avuga ko abatwara ibishingwe bajya bakomerekera kenshi mu gufata uruvangitirane rw’ibibora n’ibitabora birimo ibyateza akaga.

Avuga ko nta kindi kintu cy’ingirakamaro ibyo bishingwe bivanze byavamo kuko biba byangiritse kandi kubivangura bigoye, bikaba byica ya gahunda yo gusazura no kunagura ibintu hagamijwe kongera kubikoresha.

Buregeya avuga ko ibishingwe byavanzwemo ibyateza akaga, n’ubwo byavangurwa nyuma yaho kugira ngo ibitabora bibyazwe ifumbire, ngo hari ibijyamo ikinyabutabire cyitwa Mercure gituruka ku matara yo mu nzu yajugunywe, kikaba ari uburozi mu bihingwa.

Umuyobozi w'Ikigo gikusanya ibishingwe cyitwa COOPED, Paulin Buregeya
Umuyobozi w’Ikigo gikusanya ibishingwe cyitwa COOPED, Paulin Buregeya

Buregeya ati "Itara ryo mu ngo zacu iyo rimenetse ukarivanga mu ngarani imwe n’ibindi bishingwe, Mercure isigara muri bya bishingwe, iyo fumbire muyitandukanye n’iy’ibyatsi by’ahantu mu cyaro, icyitwa imyanda yo mu mujyi mucyitondere harimo uburozi."

Buregeya avuga ko inkuru nziza yakuye mu nama ya Circular Economy ari uko hagiye gushakwa uburyo bwo gutunganya ibishingwe bikavamo ifumbire mu gihe kitarenga ibyumweru bibiri, ubusanzwe iki gikorwa kikaba ngo cyatwaraga amezi arindwi.

Inama Mpuzamahanga ya WCEF ku wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022 yateganyije ubukangurambaga bwo kwinjiza ibindi bihugu bigize Isi mu mugambi u Rwanda na Norvège byiyemeje, wo kuzaba byaciye ibikoresho bya pulasitiki bitarenze umwaka wa 2040 (High Ambition Coalition to End Plastic Pollution by 2040).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka