Amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye arasohoka kuri uyu wa Kane
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki 15 Ukuboza 2022.
Ubutumwa bwashyizwe ahagaragara bugira buti “NESA iramenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi, ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2021/2022, azatangazwa ku wa Kane tariki ya 15/12/2022 saa tanu (11:00) z’amanywa”.
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bishimiye aya makuru bamenyeshejwe, kandi biteguye kwakira ibizava mu bizamini bakoze.
Tuyiramye Gervais arangije amashuri yisumbuye, avuga ko ari byiza kumenyeshwa igihe amanota yabo azasohokera kubera ko bibafasha kwitegura gukomeza kwiga muri Kaminuza, ndetse abatabashije gutsinda bakamenya icyerecyezo cy’ubuzima niba bakomeza kwiga cyangwa bajya no gushakisha akazi.
Ati “Twibazaga igihe bazabitangariza, nta wabura kuvuga ko ari inkuru nziza tumenye kandi tubayakiriye neza”.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Hello nagiragango mumbwire igihe cyanacyo amanota asoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye 2022/2023 azasohoka ryari murakoze
Gutanga scholarship kubantu biga science bazafatira kuri angahe???
Nimutubwire aho turi buce tureba amanota
Turabashimiye cyane pe gs twiteguye kuyakira neza murakoze.
Nesa turayishimiye kyane.