Polisi yegukanye igihembo muri ‘Hanga Pitchfest’

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yegukanye igihembo cyitwa ‘Public Innovation Award’, mu irushanwa ryiswe Hanga Pitchfest 2022, mu muhango wabereye kuri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni irushanwa ngarukamwaka ryateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na inovasiyo ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rigamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga yitezweho impinduka.

Ni igihembo Polisi yahawe mu rwego rwo gushyigikira gahunda yatangije yo gukoresha Kamera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga bakunze kwita ’Sophia’, zashyizwe ku mihanda hirya no hino mu gihugu.

Icyo gihembo cyatanzwe n’uhagarariye Banki y’Isi, Rolande Simone Pryce, ari kumwe n’uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gahunda z’iterambere (UNDP), Maxwell Gomera, gishyikirizwa Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza.

Kamera zashyiriweho kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga zari ku rutonde rumwe n’indi mishinga, irimo uw’Ubutaka App, uwo muri Minisiteri y’ubuzima n’uw’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA).

Polisi yifashisha Kamera mu byiciro bitandukanye birimo kugenzura amakosa akorwa mu muhanda n’abayobozi b’ibinyabiziga, nko kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, amakosa akorerwa mu masangano y’imihanda ahari ibyapa bimurika, kuvugira kuri telefone utwaye n’andi makosa atandukanye.

Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bubasha kugaragaza nyir’ikinyabiziga cyaba moto cyangwa imodoka, gikoze rimwe mu makosa yavuzwe haruguru n’amande ajyanye naryo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko uru rwego rushinzwe umutekano rwashyize imbere ikoranabuhanga, nk’igikoresho cy’ingenzi mu rwego rwo koroshya imitangire ya Serivisi.

Yagize ati "Kamera zigenzura umuvuduko ni zimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga Polisi yifashisha mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha akazi."

Yakomeje agira ati "Polisi yifashisha ikoranabuhanga no mu zindi serivisi nko mu kwiyandikisha no kwishyura ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo hifashishijwe mudasobwa, gusaba ko ikinyabiziga gikorerwa igenzura ry’ubuziranenge, gutanga ibirego no guhamagara ku mirongo itishyuzwa yashyiriweho kumenyekanisha ibibazo by’abaturage."

Yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwagiye bworoshya serivisi za Polisi, bugatuma zihuta kandi bugafasha mu gukumira, gutahura ndetse no kurwanya ibyaha muri rusange, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisii y’u Rwanda.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka