Ubufatanye bwa Afurika mu gukora inkingo buragenda neza - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagejeje ijambo ku bitabiriye Ihuriro rigamije gukingira no kurandura imbasa muri Afurika(Forum for Immunization and Polio Eradication in Africa), ko ubufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU) mu gukora inkingo burimo bugenda neza.

Perezida Kagame yitabiriye, hifashishijwe ikoranabuhanga, iyo nama yabereye muri Senegal itumijwe na Perezida w’icyo gihugu Macky Sall, amushimira ubutumire yamugejejeho.

Perezida Kagame avuga ko mu myaka ibiri ishize Umugabane wa Afurika wari wamaze kugaragaza ko utakibarizwamo imbasa, ariko kwaduka kwa Covid-19 ngo byatumye abantu batitabira gukingiza abana, imbasa yongera kugaragara.

Umukuru w’Igihugu avuga ko haramutse hitawe ku masezerano yo gutanga inkingo ku Banyafurika yasinyiwe i Addis Ababa muri Ethiopia (muri 2016), amoko yose y’imbasa ngo ashobora kurandurwa burundu, buri mwana akongera kubona inkingo.

Perezida Kagame avuga ko gahunda yo guca burundu imbasa ku Isi irimo gusatira kugera ku madolari ya Amerika miliyari ebyiri na miliyoni 600 zimaze gukusanywa, ariko ko hagikenewe kuboneka andi agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika.

Avuga ko kubaka ubushobozi bwo gukora inkingo muri Afurika ari ingenzi cyane kuri uyu mugabane, kugira ngo ugere ku buzima buhagije.

Yakomeje agira ati "Binyuze mu bufatanye bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo gukorera inkingo muri Afurika, bikomeje kugenda neza mu bihugu bimwe birimo Senegal, u Rwanda na Afurika y’Epfo."

Perezida Kagame avuga ko byagezweho ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa barimo Bill and Melinda Gates Foundation, Gavi, UNICEF n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO).

Ibuye ry’ahubakwa uruganda rukora inkingo mu Rwanda ryashinzwe i Masoro mu cyanya cy’inganda na Perezida Kagame ubwe mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Urwo ruganda rurimo kubakwa na BioNTech y’Abadage, ikaba izakorera mu Rwanda inkingo zo mu bwoko bwa mRNA, zikingira Covid-19, malaria, igituntu n’izindi.

Perezida Kagame avuga ko hashyizweho n’Ikigo nyafurika cyitwa ’Africa Medicines Agency’ gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti, kikazajya gisuzuma niba imiti ikorerwa muri Afurika itateza ikibazo abayikoresha.

Avuga ko Ubuzima bwiza ari uburenganzira bwa buri muntu kandi ari ngombwa ko buri Munyafurika agira ubuzima bwiza kugira ngo abatuye uyu mugabane bumve ko batekanye bose.

Yasabye ko habaho gukorera hamwe mu kuvugurura amasezerano yo kurandura imbasa, kuko ngo ubumenyi n’ubushobozi bihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka