Ben na Chance bateguye igitaramo bise ‘Yesu arakora’

Abahanzi Ben & Chance bateguye igitaramo bise ‘Yesu arakora’, bagendeye ku bitangaza Imana yabakoreye kugira ngo bahumurize imitima y’abihebye.

Ben na Chance, ni impine y’amazina y’abahanzi babana bagizwe n’umugore n’umugabo ari bo Serugo Ben na Nyirajuru Chance.

Ben na Chance bafitanye abana batatu kuri bo bavuga ko ari impano bahawe n’Imana nyuma yo gupfusha imfura yabo, ari na ho bashingira cyane ubuhamya bw’indirimbo za bo ndetse n’iki gitaramo bateguye cyo gushima ibyo Imana yabakoreye.

Bati "Duhamya neza ko Yesu akora, indirimbo ‘Yesu arakora’ ari na yo twahaye umutwe w’igitaramo cyacu, twabishingiye ku mirimo Yesu yadukoreye. Ni yo mpamvu twateguye iki gitaramo tukita gutya kugira ngo dusobanurire abantu duhamye imirimo y’Imana".

Ben na Chance nyuma yo gupfusha imfura ya bo ku mezi atanu n’ibyumweru, bamaze imyaka itatu batarongera kubona urubyaro, ibyatumye bajya kwivuza ahantu hatandukanye bakababwira ko batazongera kubyara, ariko nyuma bakabona igitangaza hashize indi myaka itatu ndetse baza kwibaruka abana batatu ari na bo bafite kuri ubu.

Bavuga ko indirimbo ‘Yesu arakora’ n’ubwo ari iyabo, ariko urebye ari Imana yabakoreshe kugira ngo yiyerekane mu bantu.

Bati "Yego iyi ndirimbo twayiririmbye kubera ibyatubayeho, ariko duhamya tudashidikanya ndetse dufite n’ingero z’abaduhamagara batubwira ibyayo.

Ben na Chance basaba abantu kujya begera Imana bakiganirira kuko kuri ubu hadutse abahanuzi b’ibinyoma.

Bati "Icyo duhamya ni uko Imana ibaho, byose biva mu biganiro ugirana na yo. Iyo ufite umukunzi muraganira iyo mutaganira urwo rukundo nti rubaho, rero nta muntu ukwiye gushidikanya cyangwa ngo agendere ku byo abantu bavuze ngo ni ubuhanuzi kuko rimwe na rimwe hazamo ibinyoma".

Igitaramo Ben & Chance bateguye kiraba kuri iki Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022, kikaba cyitabirwa n’abarimo Pasitori Mignone, abaramyi nka James na Daniella, Dorcas na Papi na Frank. Kirabera i Nyarutarama muri CLA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka