Basketball: APR W BBC yatsinzwe umukino wa mbere
Ikipe ya APR ya Basketball y’abagore yatangiye itsindwa mu irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ririmo kubera mu gihugu cya Mozambique.
Wari umukino wa mbere mu itsinda rya kabiri ikipe ya APR iherereyemo aho yatsinzwe amanota 78 kuri 46 na Ferroviario Maputo ibite ibikombe bibiri biheruka byiri rushanwa.

Ikipe ya APR W BBC ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere bijyanye n’uko hari abakinnyi iyi kipe yari yaratiye mu ikipe ya REG WBBC baje kwangirwa gukina kubera ko aba bakinnyi bakiniye ikipe ya REG WBB mu mikino ya Zone V Preliminaries Women Championship”, ryabereye muri Tanzania kuva tariki 26 Nzeri kugeza 1 Ukwakira 2022, bityo rero bakaba batakinira amakipe abiri mu irushanwa rimwe.
Abo bakinnyi ni nka Odile Tetero, Kantore Sandra ndetse na EBENGO ISOMI Feza.

Ikipe ya APR WBBC iri mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe n’ikipe ya FERROVIARIO MAPUTO yo muri Mozambique, ASVCD yo muri Senegal ndetse na SORTING CLUB yo mu gihugu cya Misiri.
Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere ikipe ya APR WBBC yagarutse mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu ikina na SPORTING CLUB yo mu gihugu cya Misiri.

Ohereza igitekerezo
|