Umuhanzikazi Tshala Muana witabye Imana yari muntu ki?

Umuhanzikazi n’umubyinnyi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Tshala Muana, yashizemo umwuka ku wa Gatandatu tariki 11 Ukoboza ku myaka 64. Urupfu rwe rwabitswe n’umugabo we Claude Mashala, ari na we wari ushinzwe kumutunganyiriza ibihangano bye (producer).

Tshala Muana afatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Mutuashi y'iwabo ku ivuko (Kasai)
Tshala Muana afatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Mutuashi y’iwabo ku ivuko (Kasai)

Tshaka Muana avuka ababyeyi be bamwise Élisabeth Tshala Muana Muidikay, ariko abafana be bamuhaye n’akazina k’agahimbano ka "Mamu National", bisobanura umubyeyi w’igihugu, kubera uruhare rukomeye yagize mu kuvuganira abagore n’abana mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo.

Tshala Muana yavutse ari uwana wa kabiri mu bana icumi, abyarwa na Amadeus Muidikayi wari umusirikare akagwa ku rugamba mu 1964, na nyina Alphonsine Bambiwa Tumba wataburutse muri 2005.

Mu isi ya muzika, Tshala Muana yubashywe nk’umwamikazi wa Mutuashi, injyana n’imbyino gakondo by’iwabo ku ivuko mu Ntara ya Kasai iri mu Majyepfo ashyira Ubrengerazuba bwa Congo.

Indirimbo ze zamamaye cyane zirimo iyitwa Cicatrice d’amour, Malu, Tshianza, Karibu Yangu na Ingratitude aherutse gushyira ahagaragara mu 2020.

Bimwe mu bihangano bye byakoreshejwe nk’umuziki uherekeza ibihangano bya filime (soundtrack), muri filime ebyiri zishingiye kuri muzika zatunganyirijwe muri Zaire (RDC) ari zo: La Vie est Belle na H Aya of Yop City.

Muri Kamena 2020 havuzwe inkuru yamubikaga, ariko nyuma baza gusanga ahubwo yari yajyanywe mu bitaro kubera ibibazo by’umutima.

Tshala Muana yagaragaye cyane mu bikorwa byo gushyigikira uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabika n’ishya rye, Partie du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD).

Yigeze no gutabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa Félix Tshisekedi muri 2020, azira indirimbo "Ingratitude" bivugwa ko yahimbye anenga umuyobozi utavugwa amazina, ariko benshi bemeza ko yanengaga Etienne Tshisekedi, agashimagiza Joseph Kabila yasimbuye.

Muana ahagana muri 2000
Muana ahagana muri 2000

Élisabeth Tshala Muana Muidikay yataramiye amahanga menshi, atsindira ibihembo byinshi ku rwego rw’igihugu, ku mugabane no ku rwego rw’isi, akaba asize imizingo y’indirimbo (albums) irenga 20.

Ni umwe mu bahanzi batari benshi bo mu cyahoze ari Zaire (RDC), baje gutaramira mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu Rwanda bakunze kumwitiranya na Mbilia Belle na we ukomoka muri RDC, uyu ariko ni we wamamaye cyane kubera ko indirimbo ze nyinshi (Nakei Nairobi, Nadia, Tonton Skol, Yamba ngai, Shauli yako…) zizwi na benshi kandi kuva kera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka