Misiri: Kugura igitabo birasaba kucyishyura mu byiciro

Ubundi abaturage bo mu Misri bari bamenyereye ko iyo bagiye kugura ibintu bihenze nk’imodoka, imashini zo kumesa n’ibindi, bishyura mu byiciro (macye macye), ariko ubu kubera gutakaza agaciro kw’ifaranga ryo muri icyo gihugu, ngo birasaba ko no kugura igitabo bikorwa muri ubwo buryo.

Mohammed El-Baaly, ukora mu nzu icuruza ibitabo ya ‘Sefsafa Publishing House’ yagize ati "Ubu igitabo nacyo cyabaye ikintu gihenze (a luxury item) hano muri Egypt. Ubu ntabwo igitabo gifatwa nk’ibintu bisanzwe nk’uko wavuga ibiribwa n’ibindi”.

Kubera ko igiciro cy’ibitabo cyabaye nk’ikikuba kabiri, abanditsi bamwe bo mu Misri bavuga ko bahinduye uburyo bandikagamo mbere, kugira ngo bishobore kujyana n’ubukungu butameze neza.

El Baaly yagize ati "Igiciro cy’urupapuro n’umuti wo kwandika (ink) cyarazamutse cyane ku buryo butangaje. Ikiguzi cya Toni y’impapuro ubu cyikubye inshuro zirenga enye ugereranyije n’uko cyari kimeze mu ntangiriro z’umwaka".

Avuga ko ubu ahitamo kujya gusohorera ibitabo mu Burayi, ariko agakoresha bikeya kuko ateganya ko n’umubare w’ababigura uzagenda ugabanuka.

Yongeyeho ko “Impungenge zatangiye mu gihe byari bimaze kugaragara ko umubare w’abagura ibitabo wamanutse cyane bwa mbere, ibintu bibayeho bwa mbere mu Isi y’Abarabu ‘Arab world’, aho akaba ari ho igitekerezo cy’uko abagura ibitabo bajya bemererwa kwishyura mu byiciro.

Ishyirahamwe ry’abacuruza ibitabo aho muri Egypt (Egyptian Publishers Association) ritangaza ko abakiriya bagura ibitabo, ubu umuntu ashobora guhitamo kuba yagura igitabo akaba yacyishyura mu mezi icyenda (9) yongeyeho n’inyungu ya 1.5%.

Ubu ifaranga ry’icyo gihugu ngo rifite kimwe cya kabiri cy’agaciro ryari rifite mu mwaka ushize. Misiri ubundi bivugwa ko ari igihugu gishingira ubukungu bwacyo ahanini ku bicuruzwa bitumizwa hanze (imports), Guverinoma ikaba itangaza ko irimo gukora ibyo ishobora byose, kugira ngo ibiciro bisubire uko byahoze, aho ikibazo cyateye uko gutakaza agaciro kw’ifaranga ivuga ko ahanini ari ibibazo byo hanze y’igihugu, harimo n’intambara yo muri Ukraine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka