Muhanga: Abigisha mu mashuri y’incuke binubira ubucucike bw’abana

Abarimu bigisha mu mashuri y’incuke mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga baravuga ko babanganiwe n’umubare munini w’abana mu mashuri.

Hagaragara ubucucike mu mashuri
Hagaragara ubucucike mu mashuri

Aba barimu bagaragaza ko ishuri rishobora kwakira abana basaga 65, kandi buri umwe aba agomba gukurikiranwa ku giti cye, mu gihe nibura ishuri ryagakwiye kwakira abana 45.

Bariyanga Jeanvier, avuga ko yishimira kuba abana bafatira amafunguro ku mashuri, kuko bataha bakabona umwanya wo kuruhuka, kandi bikoroshya uruhare rw’ababyeyi mu kubitaho.

Agira ati "Nk’ubu nje kumutwara mvuye mu kazi, ntabwo niriranwe na we ariko ubu atashye ariye, aragera mu rugo nta kibazo kuko na nyina ntawe uhari, ariko nta mpungenge z’uko aribwirirwe ubusa".

Avuga ko kuba abana biga ari benshi biteye inkeke kuko usanga ubucucike bwatuma badakurikiranwa neza, akifuza ko bakongererwa ibyumba by’amashuri.

Agira ati "Byaba byiza abana bashyizwe ahantu hisanzuye, kuko biragoye kubakurikirana kandi ntabwo biba byiza kuka baba batarafunguka mu mutwe ngo bamenye uko bitwararika".

Tuyisenge Emmanuel wigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke, avuga ko na we bimugora kwita ku bana 65, kuko umubare wabo wiyongereye akifuza ko bongererwa ibyumba cyangwa hagashyirwa abarimu babiri mu ishuri.

Agira ati "Urumva guha abana 65 imikoro no kubakosora biba bigoye cyane, batwongerere ibyumba kuko biragoye cyane kubakurikirana".

Iyamuremye Lenetha wigisha mu mwaka wa kabiri avuga ko umutekano w’abana 65 b’incuke nabyo bigoye no kubakosora bikagorana cyane.

Agira ati "Buri mwana aba agomba kubazwa ukwe, agakorerwa amanota ibyo byose biragoranye kubikora uri umwe, iyo bicaye babyigana biba ari ikibazo".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ubucucike bw’abana mu mashuri y’incuke kizwi, ariko hari n’ibyakozwe, dore ko umwaka w’imihigo wa 2020-2021 hubatswe ibyumba by’amashuri 380 n’ubwiherero 543.

Avuga ko ikibazo cy’ubucucike kitakemutse neza kuko hakigaragara ibyumba by’amashuri bigaragaramo abana basaga 50, kandi ko mu y’incuke ho bashobora kurenga.

Abarimu bavuga ko gukurikirana abana bibagora
Abarimu bavuga ko gukurikirana abana bibagora

Yongeraho ko uyu mwaka hazubakwa ibyumba by’amashuri 16, byongerwa ku mashuri y’incuke kandi bizazana ibisubizo ariko bidahagije.

Agira ati "Tuzabyubaka muri Kabacuzi, Shyogwe na Nyamabuye, ntabwo bihagije, ariko kuba ikibazo kizwi hamaze kumenyekana umubare w’ibyumba by’amashuri y’incuke bikenewe, kandi turi mu rugendo rwo kubikemura".

Ikibazo cy’ubucucike ku mashuri y’incuke kinagaragara mu bigo by’amashuri y’abikorera, ariko ngo hariho no kuganira n’abafite amashuri yigenga, kandi bagenda bakangurirwa kugabanya ubucucike bw’abana.

Ku kijyanye no kuba icyumba cyashyirwamo abarimu babiri, Kayitare avuga ko icyo cyaganirwaho n’inzego zishinzwe uburezi hakarebwa niba koko bishoboka, kuko ubusanzwe ishuri rigira mwarimu umwe gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murinuba mbona mwe bakibasha kwicara ku ntebe ubundi bakihembera mwarimu ko rwabashakishaga imbaraga, none turifuzako baba 10 gusa kuko umushahara udahinduka. Mureke abana babasange

Ibeza yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka