Nyaruguru: Barifuza ingemwe zihagije z’ibiti by’imbuto
Abatuye mu Tugari twa Gahurizo na Rugerero mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bifuza ingemwe zihagije z’ibiti by’imbuto kugira ngo babashe kurya indyo iboneye, banasagurire amasoko.
Bagaragaje iki cyifuzo ubwo bashyikirizwaga ingemwe z’ibiti zisaga ibihumbi 51, n’Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi buzuzanya (UNICOOPAGI) tariki 24 Mutarama 2023.
Ni ingemwe z’ibiti zirimo iz’imbuto zisaga ibihumbi 12 n’iz’ibiti bindi zisaga ibihumbi 39, harimo ibivangwa n’imyaka ndetse n’ibitakiba mu biturage bisigaye muri Nyungwe gusa. Muri byo harimo imisave, imifu, imivumu n’imizibaziba.
Athanase Harerimana, umuhuzabikorwa wa Unicoopagi ati “Nk’imizibaziba bayifashisha mu kwivura no kuvura amatungo. Hari n’ibyo bagiye bahitamo kuko bivamo imbaho. Ni abaturage bagiye bihitiramo ibyo bakeneye, umuryango ICRAF na wo ukadufasha guhitamo ibiberanye n’agace bifuza kubihingamo.”
Ingemwe z’ibiti by’imbuto batahanye ni marakuja n’ibinyomoro bagiye gutera bishimye kuko ngo babyitezeho kuvugurura imibereho, haba ku bw’intungamubiri ndetse n’amafaranga nk’uko babyivugira.
Nicodème Murengerantwari w’imyaka 26, ni marakuja n’ibinyomoro gusa yatahanye ngo kuko ari byo yari akeneye yagize ati “Ngiye kuzitera mu mungoti wazo. Nk’ubu ikilo kiri ku 1000, ariko zishobora kuzera zigeze ku 1200, natwe dusarura n’abatarahinze.”
Annonciata Akayezu na we ni ibinyomoro byonyine yari atahanye yagize ati “Nzabihinga, mbikorere neza, nibimara kwera nzabisarure mbigurishe!”
Ku kibazo cyo kumenya niba na we atazaryaho, asa n’uwongorera yagize ati “Nzajya ndya dukeya, nshake amafaranga!”
Icyakora, ngo bakeneye n’ubundi bwoko bw’ibiti by’imbuto birimo iby’amapapayi, indimu n’amapera babona ahandi ndetse n’ibyufe bajyaga basoroma muri Nyungwe.
Christine Mukamurera agira ati “Buriya izindi mbuto zose bagiye baziduha. Uwaduha n’icyufe, ipapayi, n’amapera.”
Damascène Twizeyimana na we ati “Amapera tuyagura aduhenze ino aha kuko atahaba. Baduha atatu ku mafaranga 100, nyamara iyo twagiye i Butare usanga nk’icumi cyangwa 15 ari yo agura 100. Iyo tuyazanye duha abana n’abaturanyi ukagenda umuha kamwe, undi kamwe, ugasanga bavuga ngo ibi bintu iyaba habonekaga ingemwe zabyo ngo tubihinge.”
Egide Usengimana, agronome w’Umurenge wa Kivu, avuga ko kugeza ubu ibiti by’imbuto bafite mu buryo bugaragara ari avoka kandi na zo zidahagije.
Mu Tugari twa Gahurizo na Rugerero Ihuriro Unicoopagi ryatanzemo ingemwe ngo imbuto zindi zaboneka zahera ni za marakuja n’ibinyomoro, kuko ari byo bihera. Rero ngo abatuye muri turiya tugari twombi bahawe avoka, marakuja n’ibinyomoro bihagije byarushaho kuba byiza.
Icyakora, ngo iri huriro riramutse riboneye ingemwe z’amapera n’indimu ndetse n’amapapayi Utugari twa Kimina na Kivu zeramo, byabafasha.
Athanase Harerimana avuga ko biteguye kugendera ku byifuzo by’abatuye muri kariya gace, bakabafasha kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto bakeneye ndetse n’iby’ishyamba bitakiboneka aho batuye, kuko intego yabo nyamukuru ari ukubafasha kugira ibiti bisimbura ibyo bakeneraga muri Nyungwe, kugira ngo batazongera gutekereza gusubirayo.
Nanone ariko ngo ntibazagendera ku byifuzo by’abaturage gusa, ahubwo no ku nama bazagirwa n’abashakashatsi ba ICRAF ku bwoko bw’ibiti biberanye n’aho bigomba guterwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|