Ingurube yishe nyirayo washakaga kuyibaga

Umubazi w’Umushinwa yahuye n’uruva gusenya nyuma y’uko ingurube yari agiye kubaga yamwigaranzuye ikaba ari yo imwica.

Police yo muri Hong Kong yemeje iyi nkuru ivuga ko umugabo w’imyaka 61, yarashe ingurube ye akoresheje imbunda irasa ikinya kugira ngo abashe kuyica itumva, ariko izanzamuka mbere y’igihe, ni ko kumwirukankana iramuhutaza arabarara.

Mugenzi we wari uri hafi yihutiye kujya kureba uko bigenze, asanga umusaza yashizemo umwuka mu kiganza harimo agashoka yagomba gukoresha yica iyo ngurube, afite n’igikomere kinini ku kirenge cy’ibumoso.

Mu gihe abashinzwe iperereza bakigerageza kumenya impamvu nyayo yateje urwo rupfu, biravugwa ko ashobora kuba yitemye n’ako gashoka igihe yituraga hasi.

Ku birebana n’iryo tungo, nta makuru arajya ahagaragara avuga niba ryabashije kurusimbuka.

Inzobere mu buzima bw’amatungo zivuga ko ingurube zizwiho kuba ari amatungo y’inyaryenge kubera uburyo zizi kubana n’abantu, kugira amarangamutima, kumva ububabare, bitandukanye n’uko intama zimeze no gukunda isuku muri rusange.

Ubusanzwe ngo nta mahane zigira, keretse iyo bibaye ngombwa ko zirinda ibyana byazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubaga ingurube nibyemewe hatari abaveterineri

jules yanditse ku itariki ya: 26-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka