Wari uzi ko guhekenya shikarete bifite akamaro ku buzima?

Shikarete (chewing gum) ushobora kwibaza ko ari ya vuba, nyamara yatangiye kuribwa kuva cyera cyane mu myaka 6,000 ishize, uretse ko itari imeze nkuko tuyizi ubu.

Aho bitandukiniye ni uko iz’ubu zongerwamo isukari n’ibindi bituma ziryohera, gusa uburyo ziribwa ni bumwe, kuko zose zihekenywa, ubundi ukamira amacandwe kugeza igihe ishiriyemo uburyohe, ukayijugunya.

Habaho ubwoko butandukanye bwa shikarete, ariko izo tugiye kwibandaho ni izitabonekamo isukari, kuko arizo zitangiza amenyo.

Dore akamaro k’ingenzi ko guhekenya Shikareti:

1. Zirwanya impumuro mbi mu kanwa: Impumuro mbi ishobora guterwa n’indwara yo kunuka mu kanwa, kuba wariye ibitunguru, tungurusumu cyangwa se wanyoye inzoga.

Shikarete zitarimo isukari zifasha guhumuza mu kanwa no gukesha amenyo, binyuze mu gukora amacandwe menshi afasha kurwanya bagiteri zishobora gutera iyo mpumuro mbi.

2. Zifasha gukomeza kugira mu kanwa heza

Guhekenya shikarete ni ingenzi cyane mu gutuma mu kanwa hawe hahora hasa neza.

Uko uhekenya, niko byongera ikorwa ry’amacandwe, bityo bigafasha kugabanya aside yo mu kanwa no gukuramo imyanda. Ibi bifasha amenyo gukomera, kuyarinda gucukuka no kurinda ishinya korohera cyane.

3. Zifasha kurinda aside nyinshi mu gifu: Ku bantu bakunda kugira ikibazo cya aside nyinshi mu gifu n’ikirungurira, guhekenya shikarete ni umuti mwiza wo kubirwanya.

Niba ukunda kugira ikibazo cyo kugaruka kwa aside, ushobora guhekenya shikarete nyuma yo kurya. Bikaba byiza uriye izitarimo isukari kandi zitabonekamo mint.

4. Zigabanya stress: Uko uhekenya shikareti, bifasha kugabanya urugero rwa ‘cortisol’ mu mubiri, ariwo musemburo utera stress, bikanafasha kandi kurwanya kudatuza.

5. Zifasha kugabanya ibiro: Iyo urimo guhekenya shikarete bigufasha kugabanya inzara, bigatuma igihe ugiye kurya utarya byinshi.

Bifasha kandi kumva udashaka ibiryo birimo isukari, ari nabyo biza ku isonga mu kongerera umuntu ibiro.

6. Guhekenya shikareti bigufasha kwita cyane ku byo urimo gukora (concentration): Uko ugenda uhekenya niko amaraso agera ku bwonko yiyongera, ibi bikongera umwuka mwiza ugera ku bwonko (oxygen), bityo bugakora neza, bukagira ubushobozi bwo kwibuka ndetse bugatekereza vuba.

Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru British Journal of Psychology, bwagaragaje ko guhekenya shikarete bishobora kugufasha gukora umurimo neza igihe kirekire, cyane cyane imirimo isaba gutekereza cyane.

Ibyo kuzirikana:

• Niba ugiye kurya shikareti, ni byiza guhitamo izitarimo isukari, kuko yangiza amenyo.

• Niba uribwa cyane mu bijigo mu gihe uhekenya shikarete, ni byiza ko wazireka ukabanza kumenya impamvu ituma ubabara.

• Guhekenya shikarete ntibigomba gukuraho koza amenyo kuko ntacyabisimbura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umwana amize shikarete wakora iki

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 10-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka