Umugore yahanishijwe gufungwa imyaka 20 azira kugurisha umwana

Umugore w’ahitwa KwaZulu-Natal muri Afurika y’Epfo, yakatiwe n’ukiko igihano cyo gufungwa imyaka 20 muri Gereza, kubera kugurisha umwana ufite ubumuga bw’uruhu (albino) ku muvuzi gakondo.

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko uwo mugore yatanze uwo mwana ku muvuzi gakondo, ahitwa Manguzi, mu Ntara y’Amajyaruguru y’icyo gihugu ku Marand (amafaranga ya Afurika y’Epfo) agera ku bihumbi ijana (R100 000).

Ayo makuru yatangajwe n’urwego rushinzwe gukurikirana imibereho myiza y’abaturage muri iyo ntara, mu itangazo basohoye rigira riti “Uwo mugore yabwiye umuvuzi gakondo witwa James Mthembu, ko uwo mwana yakoreshwa mu buvuzi gakondo”.

Riti “Ni igikorwa cyabaye muri Kamena 2016, uwo muvuzi wa gihanga Mthembu ahita avugana na Polisi, nyuma y’uko bamaze kugirana amasezerano n’uwo mugore. Polisi yahise ifatira uwo mugore mu cyuho, atangira gukurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu”.

Uwo mugore yakatiwe n’urukiko rwa ‘Ngwavuma magistrate’s court’ ku byaha byo kugerageza kugurisha umwana.

Umuyobozi wa KwaZulu-Natal, Nonhlanhla Khoza yashimiye uwo muvuzi gakondo watanze amakuru, nyuma y’uko avuganye n’uwo mugore ku bijyanye no kugurisha umwana.

Yagize ati “Dukeneye abavuzi gakondo bameze batyo, b’inyangamugayo bashishikarira kugaragaza abakora ibikorwa bibi”.

Yongeye ati “Umubiri w’umuntu ntukorwamo umuti. Kwica umuntu ni ubunyamaswa, kandi abo bose babigiramo uruhare bagomba gukurikiranwa n’amategeko . Hari ibiganiro byinshi twagiranye n’abavuzi gakondo, kandi basobanura neza ko nta buvuzi bwifashisha ibice by’imibiri y’abantu”.

Ati “Igihano uwo mugore yahawe gitanga ubutumwa ku bantu bakomeza guhungabanya ubuzima bw’abafite ubumuga bw’uruhu. Twizeye ko ibi bizigisha abandi bagira uruhare muri ibyo bikorwa bibi bitarimo ubumuntu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka