Kenya: Guverinoma yaciye ibyo kugurisha impuzankano mu bigo by’amashuri

Minisitiri w’imari n’inganda, Moses Kuria, yavuze ko amashuri akorana n’amaduka acuruza impuzankamo (uniform) bakazigurisha mu bigo by’amashuri ko bitemewe, kuko ibigo by’amashuri bisabwa gutanga uburezi gusa, ibyo gushaka impuzankano ababyeyi bagomba kugira uburenganzira bwo kuzigura aho bashaka.

Yavuze ko usanga ababyeyi binubira iyo gahunda yo kugirisha impuzankano mu bigo, kuko ngo bavuga ko ziba zihenze cyane ugereranyije no kuzishaka hanze.

Aganira n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2023, Minisitiri Moses Kuria yavuze ko ibyo kugurisha impuzankano mu mashuri usanga ari umutwaro ukomeye cyane .

Yagize ati "Minisiteri yacu y’Uburezi yafashe ingamba zikomeye zivuga ko amashuri yacu atemerewe kugurisha impuzankano mu bigo".

Yagize ati "Minisiteri yatangaje ko ababyeyi bafite uburenganzira busesuye bwo kwanzura aho bagurira abana babo impuzankano".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka