Umukobwa yategetswe kwishyura impozamarira umusore yabenze

Urukiko rwo muri Uganda rwafashe icyemezo, rutegeka umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda, kwishyura impozamarira umusore bari bemeranyijwe kubana akaza kumubenga, bigatuma agira ikibazo cy’agahinda gakabije.

Ikinyamakuru The Monitor kivuga ko uru rukiko rwafashe iki cyemezo ari urwo ahitwa Kanungu, ruvuga ko umusore witwa Richard Tumwine yikokoye atanga miliyoni 9.4 z’ama- shillings ya Uganda (arenga miliyoni 2.2Frw), yishyurira Kaminuza iyo nkumi.

Nyuma uyu mukobwa yaje kurangiza kwiga amategeko, ahemukira umusore wamwishyuriye, Urukiko rukaba rusanga agomba kumusubiza amafaranga ye.

Urukiko ruvuga ko uwo mukobwa yishe isezerano ryari rimaze imyaka ine, bityo Umucamanza Asanasio Mukobi asanga Kyarikunda yarahemukiye Tumwine.

Mu mwanzuro w’Urukiko rwasanze rutaha agaciro ubwiregure bw’umukobwa, wavuze ko ababyeyi be bamubujije kurongorwa n’umusore ukuze (umusaza).

Urukiko rukavuga ko yagombaga kuba yarahakanye mbere, ndetse nta nafate amafaranga yishyuriwe ishuri, rugasanga nta shingiro ibyo avuga bifite ahubwo yarakoze uburiganya.

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga ku mwanzuro w’urukiko, bawunenga kuko ibijyanye no kubana bidakwiye kubamo agahato, ndetse inkiko zidakwiye kubyivangamo.

Sheila Kawamara, wo mu muryango uharanira uburenganzira bw’abagore, ED EASSI, avuga ko hari ubwo rimwe na rimwe abagabo bakubirana abakobwa bakabaha ubufasha bw’amafaranga, babanje kubamenyesha ko bazabana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka