Yahawe igihano cy’urupfu nyuma yo kwica abasirikare batatu ba UN
Urukiko rwo muri Mali rwahanishije kwicwa umugabo wagabye igitero ku ngabo za UN (MINUSMA) mu 2019, kigahitana batatu mu basirikare b’uwo muryango, nk’uko byatangajwe na MINUSMA kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, n’ubwo nta mazina y’uwakatiwe yatangajwe.
Mali ubu iyobowe n’igisirikare imaze imyaka ihanganye n’ikibazo cy’umutekano muke, cyaje no gukwira mu gace ka Sahel n’ubwo hari ingabo z’amahanga zaje muri icyo gihugu mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.
Ingabo za UN zishinzwe kubungabunga amahoro zatangiye koherezwa muri Mali guhera mu 2013, ariko kuba zihari ntibyigeze bihagarika imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri ‘al Qaeda’ na ‘Islamic State’ gukomeza kugaba ibitero mu midugudu y’abaturage, mu Mijyi ndetse no ku birindiro by’ingabo na Polisi.
Urubanza rwari rwerekeye igitero cyagabwe ku basirikare batanu (5) ba UN, barimo bagana mu gice cy’icyaro, ahitwa Siby mu Majyepfo ya Mali, mu bilometero 50 uvuye mu Murwa Mukuru wa Mali, Bamako, ku itariki 22 Gashyantare 2019, batatu muri bo bagapfa.
Ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, nibwo Urukiko rwa Bamako, (Bamako ’s criminal court), rwahamije uwo mugabo wari ukurikiranyweho kugaba igitero ku ngabo za MINUSMA i Siby, ibikorwa by’iterabwoba, kwica, ubujura, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nk’uko byatangajwe na MINUSMA.
Nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha, ngo abacamanza bamukatiye igihano cyo kwicwa, ubundi cyaherukaga gutangwa aho muri Mali mbere y’umwaka wa 1980.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|