Menya uko bateka inkoko irimo umuceri

Mu bikoni bitandukanye bya Hoteli cyangwa se mu tubari niho hakunze kugaragara ifunguro rikundwa na benshi, rigizwe n’inkoko yokeje ariko imbere harimo umuceri.

Kigali Today yaganiriye n’umutetsi witwa Mudacumura Etienne umaze imyaka 8 mu mwihariko wo guteka inkoko irimo umuceri, maze asobanura uko iryo funguro ritegurwa.

Mudacumura yagize ati “Iyo tumaze kubaga inkoko bisanzwe no kuyikorera isuku, hakurikiraho kuvanga ikirungo ubundi tukamarina (gusiga ikirungo) inkoko yacu”.

Ibirungo bamarinisha iyo nkoko bakoresha amavuta make, tungurusumu, ibitunguru by’umutuku, cube magi, chicken masala n’ibindi. Ibi bikaba bifasha inkoko gushya iryoshye.

Mudacumura avuga ko mbere yo kiyimarina babanza kuyishyira ku cyokezo bakuraho ububisibisi, nyuma bakabona kuyimarina imbere n’inyuma, bakongera bakayisubiza ku cyokezo ku buryo iyo marinage ibanza igafatamo imbere.

Nyuma y’ibyo Mudacumura asobanura ibikurikiraho, ati “Iyo ikirungo kimaze gufata neza dutangira gushyiramo umuceri w’ipirawu imbere mu nkoko, ndetse n’impande zayo aho tuba twayiteretse ku isashi yabugenewe twasize marigarine, noneho tukayifunga neza tugahita tuyishyira mu gisa nk’ifuru ku buryo ihishwa n’ubushyuhe buba buhari”.

Asobanura ko igituma abantu bakunda iyo nkoko yitwa Kuku ya wali, ari uko ifite itandukaniro n’izindi, ati “Iyi nkoko yacu ihishwa n’umwuka ushyushye, ntaho iba yashiririye kandi tuyiteka ku buryo ishya neza ntuyirye ushikura”.

Iyi nkoko kuyitegura kugira ngo iboneke ku isahani bisaba isaha, ariko ikaba imara iminota iri hagati ya 30 na 40 iri mu ifuru aho iba irimo guhishwa n’umwuka.

Mudacumura ikangurira abantu kujya baza kurya iyo nkoko muri TR-5 Resort kuko ifite itandukaniro n’izindi nkoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkoko ni danger

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka