NASA yabonye ishusho isa n’iy’ikirura ku mubumbe wa Mars

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubumenyi bw’Isanzure (NASA), kivuga ko cyabonye ishusho idasanzwe ku mubumbe wa Mars, imeze nk’uko umuntu yashushanya inyamaswa y’ikirura (bear).

Byatangajwe n’ibinyamakuru byinshi ku Isi birimo The Independent cyandikirwa mu Bwongereza, akaba ari kimwe mu byo dukesha iyi nkuru.

Ntabwo abantu biyumvisha uburyo ishusho imeze nk’iyashushanyijwe n’umuntu yaboneka kuri uwo mubumbe, uzenguruka ku ruziga (orbit) rwa kabiri rwegereye Izuba.

Amafoto y’ubutaka n’imisozi byo kuri Mars yafashwe n’icyogajuru cya NASA cyitwa ’Reconnaissance Orbiter Satellite’ ku itariki ya 12 y’ukwezi gushize k’Ukuboza 2022.

Iyo misozi n’ibibaya biremwe ku buryo bushushanya mu maso h’ikirura nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Arizona muri Amerika babisesenguye.

Mu kwishushanya kw’izuru n’umunwa bigize iyo shusho y’ikirura, ngo habayeho umusozi wagiye ucikamo umuhora umeze nk’inyuguti ya V.

Amaso y’iyo shusho na yo akaba ari imanga cyangwa imibande ibiri imeze nk’utudomo twaciwe n’umuntu wajombye ikimeze nk’agakoni mu rwondo, utwo tudomo tukaba turi hejuru y’izuru n’umunwa.

Ibyo byose bikikijwe n’uruziga rw’umuntu wagiye wiyasa ku buryo hamwe hameze nk’urukuta rw’inzu rurimo gusaduka, ahandi urwo ruziga rukaba rumeze nk’aho umuntu yanyujije akantu gafite utwinyo mu rwondo.

Ababona iyo shusho bavuga ko kuri Mars hashobora kuba harigeze ikirunga kirekura amazuku, cyaje kuzima hagacika ibimeze nk’imikoki kuri uwo mubumbe.

Isomo ry’Ubumenyi bw’Isi n’Isanzure (Geography) rigaragaza ko Izuba nk’inyenyeri nini cyane, rigaragiwe n’imibumbe icyenda irimo uwa Mars n’iyi Si ituwe n’ibinyabuzima birimo abantu.

NASA ivuga ko ubu isigaye ijyana abantu kuri Mars bagaturayo mu bimeze nk’inzu, bakirinda kugera hanze kuko bitashoboka bitewe n’uko nta mwuka, ndetse n’imbaraga za rukuruzi zituma batambuka nk’abatambuka ku Isi zikaba ari nke cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka