Tariki 10/01/2023 ni bwo ikipe ya Bugesera yanditse ku rubuga rwayo yemeza ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo Etienne Ndayiragije.
Icyo gihe banditse bati "Ku bwumvikane bw’impande zombi, Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’Umutoza Etienne Ndayiragije basheshe amasezerano y’akazi."

Etienne Ndayiragije yagizwe umutoza w’Intamba
Nyuma y’ibyumweru bibiri kuri uyu wa Gatatu tariki 25/01/2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burundi "FFB" ryatangaje ko uyu mutoza yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Etienne Ndayiragije yatoje amakipe arimo Vital’o y’i Burundi, Azam yo muri Tanzania ndetse n’ikipe y’igihugu ya Tanzania, mu Rwanda atoza Kiyovu Sports na Bugesera.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|