Amb. Gatete yagaragarije UN urugomo n’ihohoterwa birimo gukorerwa igice kimwe cy’Abanyekongo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, yagaragaje ko urugomo rukabije rw’ihohoterwa rikorerwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanita Demokarasi ya Congo (DRC), cyane cyane kurwanya Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bishingiye ku kuba Leta yarananiwe gukemura ibibazo by’umutekano.

Ambasaderi w'u Rwanda muri UN, Claver Gatete
Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Claver Gatete

Amb. Gatete, yabigarutseho ejo mu biganiro mpaka byagarukaga ku kubaka no kwimakaza amahoro, bijyana no guteza imbere abaturage mu guhangana n’ibibazo by’ingutu bibugarije ‘Peacebuilding and Sustaining Peace: Investment in People to Enhance Resilience against Complex Challenges’.

Yavuze ko gushora imari mu buryo bwo kubungabunga amahoro ari ngombwa, cyane cyane ko byagaragaye ko iterabwoba rishingiye ku bintu byinshi rishobora kurushaho kuzamura no guhungabanya amahoro n’umutekano.

Yagize ati “Ni muri urwo rwego, kubaka no kwimakaza amahoro bisaba gukemura intandaro y’amakimbirane n’ibibazo birimo ubukene, guhezwa, ubusumbane n’ivangura.”

Yunzemo ati “U Rwanda rwemera ko amahoro ari ishoramari rirambye, kandi ibyo twiyemeje mu kubaka amahoro tubishingira ku bumuntu twese duhuriyeho ndetse no kubaha buri wese.”

Yavuze ko ariyo mpamvu amahoro arambye akwiye kubakwa bihereye imbere mu bihugu.

Amb. Gatete yavuze ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza gusangira ubunararibonye mu kubaka no kubungabunga amahoro hirya no hino, binyuze mu bufatanye bw’ibihugu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Kuvuga gusa kubaka no kwimakaza amahoro ntacyo bivuze, mu gihe bidaherekejwe n’intambwe iganisha ku bikorwa bifatika”.

Yavuze ko Guverinoma zifite inshingano zo kurengera abaturage, bityo ko mu biganiro bigaruka ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo bibangamiye ikiremwa muntu, Guverinoma zigomba kugira uruhare runini kugira ngo abaturage babo babeho neza.

Ati “Iyo Guverinoma zigaragaje ubushake bwa politiki kandi zikubahiriza inshingano zikubiye ku byo ziyemeje, kubaka amahoro no gushora imari biragerwaho kandi mu buryo burambye.”

Amb. Gatete yagaragaje ko ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari harimo n’u Rwanda, byifuza amahoro arambye mu Karere, ndetse akaba ariyo mpamvu u Rwanda rutahwemye kugaragaza impungenge z’umutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo muri RDC.

Ati “Ni muri urwo rwego u Rwanda rwongeye gushimangira impungenge z’umutekano muke bigenda bifata intera muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, ibyo bikaba bikomeje guhungabanya amahoro n’umutekano mu Karere.”

Yakomeje agaragaza ko urugomo n’ihohoterwa bikabije biri gukorerwa mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane bikorerwa Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bituruka ku kunanirwa kw’inzego za Leta zidafite ubuyobozi bwo kurindira abaturage umutekano, kandi ko ibyo bigira ingaruka no ku bihugu by’ibituranyi.

Yagize ati “Gutotezwa, ivangura, umutekano muke ndetse n’ihohoterwa rikorerwa igice kimwe cy’abaturage ba RDC byatumye Abanyekongo bagera ku 80.000 bahungira mu Rwanda, ndetse n’abandi benshi bahungira mu bihugu duturanye, harimo u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya.”

Amb. Gatete yashimangiye ko kugira ngo ikibazo cy’impunzi gikemuke no kugera ku mahoro arambye, impamvu nyamukuru zigomba gushakirwa ibisubizo mu buryo bwihutirwa. Ngo ukomeza kwirengagiza intandaro y’ibibazo by’impunzi bizarushaho gukaza umurego ibikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano.

Ati “Mu by’ukuri, kugira ngo tugere ku mahoro arambye, ni uko hakwiye gukemurwa mu buryo bwihutirwa intandaro y’ibibazo Abanyekongo bakomeje guhura nabyo, mu rwego rwo guca ubuhunzi ndetse abaturage bakongera kugira ikizere cyo gutaha mu gihugu cyabo.”

Uwo muyobozi yavuze ko kugeza ubu RDC irimo imitwe yitwaje intwaro irenga 130, harimo na FDLR, umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi ko wahawe imbaraga mu buryo bukomeye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ati “Ingaruka zabyo ni uko FDLR n’imitwe itandukanye ikomeje guteza ikibazo gikomeye bitari ku baturage ba Congo gusa, ahubwo no guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Bityo ko u Rwanda rutazakomeza kurebera mu gihe amahoro n’umutekano warwo bigeramiwe biturutse muri RDC.”

Ambasaderi Gatete yaboneyeho gusaba akanama ka UN gashinzwe umutekano (UNSC), gufasha gahunda z’akarere zigamije gukemura intandaro y’amakimbirane no kuzana amahoro muri RDC.

Yasoje agaragaza ko u Rwanda rwizera ko inzira ihuriweho mu kwimakaza amahoro ishingiye ku bufatanye, kandi buri wese bireba akabigiramo uruhare.

Ati “U Rwanda rwemera kandi ko kubaka amahoro atari ukurangiza amakimbirane gusa ahubwo bigomba kujyana no kubaka ikizere n’ubwumvikane, ndetse no gushimangira amasezerano mbonezamubano hagati ya Leta n’abaturage bayo.”

Yavuze ko amahoro arambye adashobora kugerwaho nanone ku rwego rw’igihugu gusa, ahubwo bigomba no kurenga akarere bikagera ku Isi hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka