Abahisha imitungo yabo bayandikisha ku bandi bazajya babihanirwa

Ihuriro ry’agize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), rivuga ko abantu bafite imitungo ariko batayiyandikishaho barimo gushakirwa ibihano.

APNAC-RWANDA mu biganiro n'inzego zitandukanye ku kibazo cy'abatiyandikaho imitungo yabo
APNAC-RWANDA mu biganiro n’inzego zitandukanye ku kibazo cy’abatiyandikaho imitungo yabo

APNAC yaganiriye n’inzego zitandukanye zirimo Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International, TI-Rwanda), Urwego rw’Umuvunyi n’izindi, bungurana ibitekerezo ku iyandikishwa ry’imitungo kuri ba nyirayo n’uburyo ibyuho bigaragaramo byakumirwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko hari abantu batazwi ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko, bafite ubuhanga mu guhisha imitungo, nk’uko bikunze kugaragazwa n’Umuryango witwa ’Panama Papers’.

Mupiganyi avuga ko amabuye y’agaciro n’amasambu ari imitungo ikunze guhishwa cyane mu Rwanda, kuko yandikwa ku batari ba nyirayo (bitwa abashumba), bikaba bihishe amayeri yo kunyereza imisoro no kwambura iyo mitungo ba nyirayo.

Mupiganyi avuga ko hari abanyamigabane b’ibigo badakunze kwigaragaza baba bafite ababibasigariraho bagaragara, ariko bakagira ububasha bwo gufata ibyemezo mu nama y’ubutegetsi.

Inama ya APNAC-RWANDA n’izindi nzego basaba bene abo bantu kwigaragaza kuko baba ari bo ba nyiri imitungo, ndetse n’abashumba babo bagasabwa kuvugisha ukuri.

Apollinaire Mupiganyi wa Transparency International-Rwanda
Apollinaire Mupiganyi wa Transparency International-Rwanda

Mupiganyi avuga ko hari igihe umushumba wanditsweho imitungo y’umuntu ashaka uburyo ayegukana ku bw’amahugu, cyane cyane iyo nyirayo apfuye, umuryango we ugasigara ukennye.

Yagize ati "Nyiri umutungo iyo yitabye Imana hagasigara umugore we cyangwa umwana, uwo mutungo ntibashobora kuwubona."

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko umutungo utamenyekanishijwe iyo bigaragaye ko wabonetse mu buryo budakurikije amategeko, Leta iwufatira kandi nyiri ikosa agahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro 3-5 z’ikiguzi cy’uwo mutungo.

Akomeza agira ati "Mu mwaka ushize hari imanza 7 z’abantu batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, ndetse hari n’abandi bagikorerwaho iperereza, hari imikoranire y’inzego iyo hari uketsweho ibyaha arakurikiranwa."

Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda, atangiza ibyo biganiro byahuje APNAC n’izindi nzego, yifuje ko hafatwa ingamba zatuma iyandikishwa ry’umutungo ryajya rikorerwa mu mucyo.

Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda

Mu zindi nzego zitabiriye ibyo biganiro harimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NSS).

Mu mbogamizi izo nzego zagaragaje harimo kuba imitungo yajyanywe hanze y’Igihugu, bikunze kugorana kumenya aho iherereye, n’ubwo ngo hajya habaho gukorana n’ibyo bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka