Ibihugu bya EAC byatangiye gusuzuma niba Somalia yagirwa umunyamuryango

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangije ku mugaragaro gahunda yo gusuzuma niba Repubulika ya Somaliya yiteguye kwinjira muri uyu muryango.

Itsinda rishinzwe kugenzura, impuguke zaturutse mu bihugu birindwi bigize umuryango wa EAC, bari muri Somalia muri iryo suzuma ryo kureba aho igeze yubahiriza ibisabwa, kugira ngo yemererwe kwinjira muri uyu muryango.

Iri tsinda ry’abo bayobozi ryatangiye urugendo muri Somalia kuva ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023 kugeza ku ya 3 Gashyantare 2023.

Abayobozi bo hejuru baturutse muri Kenya, Sudani y’Epfo, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bazasuzuma ibijyanye n’amategeko, politiki, gahunda y’iterambere n’ibikorwa remezo, ibijyanye n’amahoro n’umutekano n’ibindi.

Somalia yakomeje kwerekana ubushake mu rugamba rwayo ngo ibone uko yakwinjira mu muri EAC nk’igihugu cya munani.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yatangaje ko iryo tsinda rizasuzuma gahunda zose zisabwa n’amategeko y’umuryango, mu kugenzura aho Somalia igeze yitegura ndetse n’ibyo yamaze gushyira ku murongo wibisabwa, ibyo bikazamurikirwa aba Minisitiri bashinzwe umuryango wa EAC.

Yakomeje avuga ko ibizava muri iri genzura aba Minisitiri bashinzwe EAC, bizagaragarizwa abakuru b’ibihugu mu nama ya 23 itegerejwe muri Gashyantare.

Itsinda rya EAC riri kugenzura riyobowe na Madamu Tiri Marie Rose, aho ari gukorana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga wa Somalia, Abshir Omar hamwe n’intumwa yihariye ya Perezida wa Somalia muri EAC Abdulsalam Omer.

Iki gihugu cyo mu ihembe rya Afurika, cyatangiye gusaba kuba umunyamuryango wa EAC kuva mu 2012 ariko ntibyakunda.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud yongeye kugaragaza inyota yo kwinjira muri EAC muri Nyakanga 202, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC, yabereye muri Tanzania aho yari yatumiwe nk’umushyitsi Mukuru.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yavuze ko kwinjira kwa Somalia muri EAC, bizongera ubucuruzi mu Karere.

Yavuze ko Somalia ifite ubutaka buri ku nkombe bungana n’ibilometero 3000 muri Afurika, buhuza Afurika n’Umwigimbakirwa ‘Arabian Peninsula’, agace k’ubucuruzi kabarizwamo ibihugu birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia, United Arab Emirates, Yemen na Iraq.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka