Rubavu: Haravugwa amakimbirane mu buyobozi bwa sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi ba Bralirwa

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucuruzi y’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa (SOSERGI) biravugwa ko yafashwe n’inzego z’umutekano arimo yica inzugi z’ibiro by’abakozi b’iyi sosiyete.

Bizimana Edouard, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SOSERGI (Société des services Gisenyi) hamwe n’undi muntu ngo bafatiwe mu cyuho barimo bica inzugi z’ibiro by’umuyobozi wa SOSERGI (Directeur) kubera ko hari ibyo batumvikanye.

Bizimana yatawe muri yombi mu masaha y’ijoro tariki 20 Ukwakira 2021 ari kumwe n’umuntu wica inzugi hamwe n’umuhesha w’inkiko.

Umuyobozi wa SOSERGI Kalisa Kirenga yabwiye Kigali Today ko Bizimana yaje gusenya inzu ashaka guhisha ibimenyetso bimushinja ibyaha yagiye akora.

Kalisa yagize ati: “Hari hashize iminsi iwacu ku kazi hari ikibazo, Perezida w’inama y’ubutegetsi agafata ibyemezo wenyine atumvikanyeho n’abandi bahuriye mu nama y’ubutegetsi, rimwe akatwimura, akatujyana ahandi cyangwa akirukana umukozi abandi batabizi. Ejobundi yanyandikiye anyirukana, abandi bagize inama y’ubutegetsi na bo ejo baranyandikira bansaba kuguma mu kazi kuko uwo unyirukana bamureze kandi mfite ibihamya bimushinja, bambwira ko umwanzuro uzafatwa hamaze kubaho igenzura.”

Akomeza agira ati: “Icyantangaje saa moya z’ijoro yazanye umuhesha w’inkiko n’umufundi gusenya inzu dukoreramo, abazamu barantabaza bambwira ko ibintu umuyobozi arimo gukora bidasanzwe, nibwo natabaje inzego z’umutekano zisanga yishe inzugi ndetse binjiye mu biro nkoreramo ashaka gutwara inyandiko zimushinja amakosa akora, inzego z’umutekano zikora akazi kazo.”

Kalisa avuga ko Bizimana ashinjwa icyaha cyo gusenya, cyo gusahura, no gushaka guhisha ibimenyetso bimushinja ibyaha yagiye akora birimo gusinyisha abantu amafaranga, kwigwizaho umutungo, kunyereza umutungo wa sosiyete, gufata ibyemezo bikomeye bishyira sosiyete mu gihombo, kugurisha imigabane uko yishakiye, no gutanga amasoko binyuranije n’amategeko.

Methode Hinjori Muyombana, umwe mu bakorana na Bizimana mu nama y’ubutegetsi ya SOSERGI, yatangarije Kigali Today ko gutabwa muri yombi kwa Bizimana byatewe n’amakosa yo gushaka kwirukana umuyobozi wa SOSERGI kandi inama y’ubutegetsi uwo mwanzuro batari bawumvikanyeho, ahubwo ngo yabikoze ku giti cye kandi binyuranyije n’amategeko.

Uwitwa Saiba wari umunyamabanga wa Bizimana ariko akaza kumwirukana binyuranyije n’amategeko, avuga ko ibyabaye bibabaje kuba umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ashobora kwitwikira ijoro akajya kwica inzugi z’aho ari umuyobozi.

Yagize ati; “Njye nari umunyamabanga we, aza gukoresha inama rusange y’abanyamuryango binyuranyije n’amategeko ndetse akoresha impapuro mpimbano ashyiraho komite nyobozi adukuraho.”

Ifatwa rya Bizimana Edouard ribaye mu gihe abakorana na we mu nama y’ubutegetsi batari bishimiye imikorere ye.

Gaspard Ndekezi wayoboye iyi SOSERGI ariko akirukanwa na Bizimana muri Mata 2021 avuga ko batigeze bagirana imikorere myiza.

Agira ati: “Ubusanzwe inama y’ubutegetsi ya Sosiyete y’ubucuruzi iterana rimwe mu gihembwe n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa igafata imyanzuro abayobozi n’abakozi bagomba gushyira mu bikorwa, ariko kuri Bizimana si ko byagendaga kuko yafataga imyanzuro wenyine, akirukana abakozi, akabahindurira imirimo, ubundi ugasanga arivanga mu mirimo ndetse ategeka abakozi ibyo bakora bitandukanye n’inshingano bafite. Njye yanyirukanye ansabye gukora ibinyuranyije n’amategeko mbyanze aranyirukana ashyiraho abandi, kandi si njye njyenyine kuko n’inama y’ubutegetsi bari kumwe yayeguje muri ubwo buryo.”

Muyombana abajijwe na Kigali Today icyo bagiye gukora nyuma y’ifungwa rya Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, yatangaje ko abagize inama bagiye guterana bakareba icyo bakora kuko akazi kadahagarara.

Ati “SOSERGI ifite ibikorwa byinshi n’abakozi benshi kandi ibikorwa ntibyahagarara, abagize inama y’ubutegetsi baraterana barebe ko ibintu bisubira ku murongo.”

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry, avuga kuri iki kibazo, yagize ati "Tariki ya 20 Ukwakira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice zishyira saa moya, RIB ikorera mu mujyi wa Gisenyi yafunze abagabo 2 barimo Bizimana Eduard w ’imyaka 54 wari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya SOSERGI (société de services Gisenyi), ifunga na Uwayezu Anselme ukora akazi k’umuhesha w’inkiko w’umwuga. Aba bagabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba bakoresheje guca icyuho, gukoresha inyandiko mpimbano n’ubufatanyacyaha mu kwiba bakoresheje icyuho. Ubu dosiye yabo irimo gukorwa izashyikirizwe Ubushinjacyaha."

Naho ku mategeko ahana ibi byaha bakurikiranweho, ingingo ya 276 ivuga ku guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:
1° uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;
2° kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;
4° uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;
5° kwiba byakozwe nijoro;
6° kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

SOSERGI ni sosiyete igizwe n’abakozi b’uruganda rwa Bralirwa. Yatangiye muri 2005, ifite abakozi babarirwa hagati ya 280 na 300, ikaba ifite ibikorwa birimo gukora isuku mu ruganda, gukora akazi k’amaboko karimo gupakira no gupakurura, gutwara abakozi ba Bralirwa, kubatekera, gucuruza imbetezi z’uruganda (dreche) hamwe no gucuruza ibikoresho bikoreshwa muri Bralirwa, ikaba ari yo ifite n’inzu ikorerwamo n’ivuriro rya Croix du Sud rizwi nko kwa Nyirinkwaya i Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka