Abaturage bo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, babyutse bahunga inkangu, aho imisozi yaridutse itwara ubutaka bwabo n’imyaka, icyakora nta muntu zahitanye.
Imvura yaraye iguye mu Karere ka Rutsiro mu masaha arenga icumi, yahitanye umuntu umwe ndetse itwara ibiraro bihuza imirenge, ahandi ituma inkangu zimanuka zifunga imihanda, ubuhahirane burahagarara.
Polisi y’u Rwanda yatangaje uburyo bushya bwo gukura abantu mu byaha, ibafasha kwihangira umurimo, abahereweho akaba ari abo mu Karere ka Rubavu bakora ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo bukaba ari bumwe mu buryo gukumira ibyaha.
Inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba zagaragaje amafoto y’inyamaswa yarashwe, nyuma y’ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y’abaturage cyane cyane inyana z’imitavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yatangaje ko abashaka koga mu kiyaga cya kivu ahazwi nka ‘Public beach’, bashobora kujya koga mu gihe bujuje ibisabwa.
Abahinzi bafite ubwishingizi bw’ibihingwa byabo byangijwe n’imvura n’umuyaga muri iki gihembwe cy’ihinga A2022, bagiye kwishyurwa miliyoni 82,821,851Frw.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022 yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Nairobi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku mubano w’ibihugu byo mu Karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona ikibanza kizubakwaho ibitaro bishya bya Gisenyi, bizaba bifite ubushobozi bwo gutanga serivisi nyinshi ku babigana.
Niyomugabo Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, amaze kwiba televisiyo ya rutura (flat screen) mu nzu y’umuturage, ayihereza Polisi yari imutegereje ayitiranya na bagenzi be bari bajyanye kwiba.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwituye Umurenge wa Busasamana wazirikanye abaturage bawo ukabagenera ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo Akarere ka Rubavu kari kugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, imipaka yarafunzwe, abaturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagahagarika (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yabwiye urubyiruko rugororerwa ku Iwawa ko abatamitse u Rwanda kandi uwatamitswe u Rwanda adatamira itabi, abasaba ko batagomba kongera gutamira ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihigu gishinzwe igororamuco (NRS), Fred Mufulukye, yatangaje ko nta muntu wagororewe muri icyo kigo kizongera kwakira, ahubwo azajya akurikiranwa mu nkiko.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’ibiza mu minsi 25 kuva umwaka wa 2022 utangiye. Ishusho y’ibiza mu Rwanda mu gihe cy’Urugaryi igaragaza ko ibiza biboneka byakomerekeje abantu 37, inzu zasenyutse 130, imyaka ihinze kuri hegitari 132 yarangiritse.
Abaturage bari bafite ubutaka bwarenzweho n’amahindure yarutswe n’ikirunga cya Nyiragongo, bavuga ko babayeho nabi, kuko aho bakuraga imibereho bahabuze, kandi n’inkunga bijejwe mu gutabara abangirijwe n’ibirunga ngo ntayo bahawe.
Imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Gisenyi yatumye amazi atera abaturage mu nzu, ubuyobozi butangaza ko ibikuta icumi by’inzu byangiritse ndetse n’ibikoresho byo mu nzu, abaturage bakaba bafashijwe kuzivamo hirindwa ko zabagwira.
Aborozi bafite inzuri hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura, bavuga ko bamaze kubura inka 99 ziganjemo inyana n’imitavu ziribwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura.
Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje abagabo babiri bemera uruhare mu bwicanyi bwakorewe Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio n’umurinzi we tariki ya 22 Gashyantare 2021 ku muhanda wa Goma - Rutshuru mu Mudugudu wa Kanyamahoro, mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Virunga (PNVI).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo umuryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo mu mudugudu wa Rusongati, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero.
Abahanga mu buvuzi bw’amaso bavuga ko kwipimisha amaso nibura rimwe mu mwaka no kurya ibiribwa birimo intungamubiri za vitamini A birinda amaso kwangirika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko bwatesheje agaciro icyemezo cyafashwe n’ikigo cya EAV Kivumu, cyo kongera amafaranga y’ishuri kugira ngo hagurwe imodoka y’icyo kigo.
Impugucye zishinzwe gukurikirana ikirunga cya Nyiragongo zatangaje ko cyongeye kugira Amazuku yaka umuriro mu nda yacyo, ndetse kikaba kirimo kuzamura imyotsi myinshi mu kirere.
Ntirujyinama Benjamin utuye mu Kagari ka Nyagahindo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yasabye gusubizwa mu kazi yari yaranditse agasezera kubera kwanga kwikingiza Covid-19, akaba abikoze nyuma yo kwemera gukingirwa, ubuyobozi bw’akarere nabwo bukaba bwahise bumwemerera gusubira mu kazi ke.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi buratangaza ko abaturage baho bakomeje guhangana n’amapfa yatumye imyaka bahinze yuma, ndetse ubu bakaba baratangiye kwakira ubufasha buvuye ahandi.
Ubuyobozi bwa Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB), butangaza ko nyuma yo gusinya amasezerano n’ibigo bizafasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga no kubona akazi mu gihugu cya Qatar, yasinye amasezerano n’ibigo bitanu bikorera mu mujyi wa Dubai, na byo bizajya bifasha abanyeshuri barangije mu (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imvura yaguye tariki ya 3 Mutarama 2022 ivanze n’umuyaga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yatumye igisenge cy’amashuri kiguruka maze kigwira abantu batandu barakomereka.
Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu kimaze gushyikiriza u Rwanda inkunga y’inkingo za covid-19 zirenga miliyoni eshatu mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukumira iki cyorezo cyugarije isi.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Observatoire Volcanologique de Goma - OVG) gikorera mu mujyi wa Goma busaba abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ubwirinzi bushingiye ku kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura mu nkengero z’iki kirunga hamwe no kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ibiribwa birimo Toni 27 z’ibirayi,Toni 15 z’amashu na Toni 1,5 y’ibishyimbo, bihabwa imiryango 123 ishonje kuruta iyindi, ibyo biribwa bikaba byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.