Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yabagobotse, kuko yabasubije igishoro bari bariye mu bihe bya Covid-19 ubwo batakoraga, bakaba bishimiye iyo nkunga igiye kubafasha kongera gukora nka mbere.
Umuryango Givedirectly ugiye gukorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kageyo, aho uteganya guha buri rugo amafaranga atishyurwa ibihumbi 820, kandi akazatangwa nibura ku kigero cya 99% ku batuye uwo murenge, abazayahabwa bakemeza ko imishinga yari yarabananiye bagiye kuyibyutsa bakiteza imbere.
Ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abacuruzi b’ibirayi (Umurabyo) yo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, niyo yegukanye igikombe ‘Ubumwe bwacu imbaraga zacu’, cyateguwe n’Umurenge wa Busasamana mu gufasha abaturage gushyira hamwe no kwishimira gutsinda icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle gikorera mu Karere ka Rubavu, bwatangiye gutanga ibiganiro byo kwigisha urubyiruko amahoro hakoreshejwe impano zirwo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahakanye ibirego by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe n’igisirikare cya RDC butangaza ko bwafatiye abasirikare ba RDF babiri mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’abarwayi ba M23 (…)
Abaturage 85 bo mu Karere ka Rubavu bongeye kubona nyuma yo kuvurwa na Fred Hollows Foundation, umuryango wita ku buvuzi bw’amaso mu bihugu bitandukanye ku isi, bikaba byakozwe ku bufatanye na Minisitiri y’Ubuzima mu Rwanda.
Kidamage Jean Pierre ukora ubuhinzi bw’amasaro na Sezame mu Karere ka Nyagatare, yitabiriye YouthConnekt Rwanda-DRC, atsindira igihembo cya mbere mu Rwanda, ahembwa ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, ngo akazamufasha kwagura umushinga we.
Ubuyobozi bw’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe bwashyikirije inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 129 n’ibihumbi 700 amakoperative 30 agizwe n’abagore 1297 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko umushinga wa American Corner, uhuriweho na Ambasade ya Amerika na Kaminuza ya UTB, wafashije abakora mu bukerarugendo n’uburezi kunoza akazi kabo, binyuze mu kwiga indimi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahaye umukoro w’ibibazo abakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bagomba kwitaho.
Abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakeneye kwegerezwa ahambukirwa umupaka ubahuza n’igihugu cya Congo hemewe, kugira ngo bashobore gusura imiryango yabo no kugenderana n’abahatuye, kuko bagorwa no gutanga amafaranga menshi kugira ngo banyure ku mipaka ya Kabuhanga na Gisenyi.
Impugucye mu myubakire zisaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubanza gukoresha ubushakashatsi bw’imiterere y’ubutaka, mbere yo gukora igishushanyo mbonra kugira ngo harebwe imiterere yabwo n’ingaruka bwagirwaho n’imitingito, hirindwa ko inyubako zahashyirwa zazangirika nk’uko byagenze mu gihe cy’iruka ry’ibirunga.
Abayobozi b’imijyi ya Goma na Gisenyi basinye amasezerano yo gukumira ibyaha birimo na magendo, mu gufasha abatuye iyo mijyi kubana neza no guhahirana nta rwikekwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ari mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rwo guteza imbere ubuhahirane bw’umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi.
Bamwe mu rubyiruko barangije amashuri ya kaminuza n’ayisumbuye bitabira amasomo yo kwiga imyuga muri gahunda ya Hanga Umurimo, bavuga ko Leta yabongerera igihe cyo kwimenyereza, kuko barangiza badafite ubushobozi butuma batangira kwihangira imirimo.
Ubuyobozi bw’umuryango Transparency International Rwanda, butangaza ko batangiye igikorwa cyo gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, mu Turere twa Kamonyi, Rubavu na Burera.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, hamwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, batashye ibikorwa remezo byubatswe mu mushinga wo kongerera imbaraga imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu, watewe inkunga n’Ubwami bw’u Bubiligi.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwateguye amasomo y’ururimi rw’amarenga ku baganga n’abandi bakozi bahura n’abarwayi. Abaganga bakorera mu bitaro bya Gisenyi batangarije Kigali Today ko mbere yo guhabwa amasomo y’ururimi rw’amarenga bari bafite ikibazo cyo kuvugana n’abarwayi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere bavuga ko bashima umuhate rwakoresheje mu guhashya icyorezo cya Covid-19, ndetse intambwe yo kuzahura ubukungu ikaba igaragara.
Perezida wa Ukraine yahamagaje abasirikare, abapolisi n’ibikoresho bari baratanze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu kugira ngo batahe bafashe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara kirwanamo n’u Burusiya.
Abakoresha umupaka uhuza Goma na Gisenyi bishimiye ko imipaka yafunguwe ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse bagakurirwaho kwipimisha Covid-19 buri byumweru bibiri, icyakora bagasabwa kuba barakingiwe byuzuye.
Abaturage batuye mu mirenge itandatu (6) yo mu Karere ka Ngororero ari yo Kavumu, Muhanda, Kabaya, Sovu na Kageyo bagiye kubona amazi meza 100%.
Bayahunde Esperance utuye mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu, yahawe inzu yo guturamo ifite n’ibikoresho byose, nyuma yo kumara imyaka 15 asembera.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abakiriya kuborohereza serivisi babagezaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, bubasaba kwirinda kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka.
Ubuyobozi bushinzwe ubucuruzi n’inzego zikora ku mipaka ihuza umujyi wa Goma muri RD Congo na Gisenyi, baganiriye ku kongera gukoresha jeto mu korohereza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bakaba bemeranyijwe ko mu gihe cya vuba ubwo buryo buzasubukurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Umurenge wa Rugerero, batangiye ibikorwa by’umuganda byo guhagarika isuri iva ku musozi wa Rubavu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umubare w’abatuye mu manegeka ugenda wiyongera uko ibiza bigenda byiyongera. Ubuyobozi bw’Akarere bubitangaje mu gihe tariki ya 12 Gashyantare 2022 umubyeyi n’abana babiri bapfuye bagwiriwe n’umukingo mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango wa HortInvest uterwa inkunga na SNV, bwagaragaje ko imyumvire y’Abanyarwanda mu kurya imboga n’imbuto ikiri hasi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023, bityo ntihazabeho gukererwa mu kwesa uwo muhigo.
Umuryango wa Uzi Yitzhak, w’Abanya Isiraheli baje mu Rwanda mu bukerarugendo, bagakunda umuco w’Abanyarwanda, bashyikirije inka umukecuru Niyonsaba Vestine, akaba yari amaze imyaka itanu iyo yahawe muri gahunda ya Girinka Inka yibwe, baba baramushumbushije.