Ingabo z’u Rwanda (RDF) zavuye abarwayi 1,129 muri Kenya

Abaganga bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) bavuye abarwayi 1,129 mu cyumweru cy’ubutwererane bw’abasirikare bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni ibikorwa byabereye mu kigo nderabuzima cya Muumandu, i Machakos muri Kenya mu cyumweru cyahariwe ubuvuzi. Ni gahunda yiswe Civil Military Cooperation Week (CIMIC), ibaye ku nshuro yayo ya gatatu, ikaba yaratangiye guhera ku wa Gatandatu tariki 09 Ukwakira 2021 kugeza tariki 13 Ukwakira 2021.

Muri iki cyumweru abaganga b’ingabo z’u Rwanda bafatanyije n’ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) mu gutanga ubuvuzi bw’abana (pediatrics), ubuvuzi bw’abagore (gynecology), ubuvuzi bw’indwara zisanzwe (general Medicine), ubuvuzi bw’indwara zo mu nda (internal medicine), hamwe n’ubuvuzi bw’amaso n’amenyo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, ubwo yari yasuye ibikorwa by’ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Muumandu tariki ya 12 Ukwakira 2021, yatangaje ko ubufatanye bw’Ingabo za Kenya (KDF) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwerekanye ubushake bwo kwishyira hamwe kw’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAC).

Maj Gen S O Radina, Umuyobozi mukuru mu ngabo za Kenya ushinzwe umutekano ku mipaka, ashimira ingabo z’u Rwanda ku bikorwa byakozwe, ashimangira ko abaturage bungukiye mu buhanga bw’ubuvuzi bw’ingabo z’u Rwanda.

Ati: "Iyo ubufatanye ari bwiza abaturage bacu ni bo babyungukiramo".

Col R Kiptoo, Umuyobozi w’abasirikare bashinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo mu b’igihugu bya EAC yavuze ko ubunyamabanga bwa EAC bwishimiye imirimo yakozwe n’ingabo z’ibihugu bya EAC kandi yizera ko ibyo bikorwa byagize uruhare runini mu kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa EAC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka