SAMIM yemeje urupfu rw’umuyobozi w’ibyihebe muri Mozambique

Itsinda ry’ingabo za SAMIM zavuye mu bihugu bigize umuryango wa SADC, ritangaza ko umwe mu bayobozi b’umutwe w’ibyihebe, Sheik Dr Njile North, birimo guhigwa bukware muri Mozambique yishwe.

Sheik Njile yiciwe mu bitero by’ingabo za SADC zagabye ku byihebe byari mu duce twa Chitama muri Nangade mu Ntara ya Cabo Delgado, nyuma yo kwirukanwa mu bice bigenzurwa n’Ingabo z’u Rwanda na Mozambique.

Itangazo rya SAMIM rivuga ko Dr Njile yishwe n’ibitero bikomeye byabaye kuva tariki 25 Nzeri 2021, byirukana ibyihebe muri Komini Nangade mu gace ka Chitama.

Dr Njile ni we wari uyoboye ibyihebe bya Al Sunnah wa Jama’ah (ASWJ) i Chitama, akaba yarapfanye n’abandi barwanyi 18, nk’uko iryo tangazo ribivuga.

Urupfu rwa Njile ni inkuru nziza ku buyobozi bwa Mozambique, kuko yari umwe mu bakunzwe mu byihebe kubera yari umuvuzi gakondo ahitwa Litinginya muri Cabo Delgado.

Dr Njile ni we wagiye yinjiza urubyiruko rwinshi mu byihebe hagendewe ku gikundiro yari afitiwe n’abaturage, ndetse akaba umwe mu banengaga Leta cyane.

Dr Njile yagize uruhare mu bitero byabaye tariki 5 Ukwakira 2017 mu mujyi wa Mocimboa da Praia, ndetse agira uruhare mu gufata bugwate abagore n’abana bamwe baje guhindurwa ibyihebe.

Nyuma y’urupfu rwa Dr Njile, harashakishwa Umuyobozi w’ibyihebe bya Al Sunnah wa Jama’ah, Bonomade Machude Omar, uzwi nka Ibn Omar, bitaramenyekana niba ariho cyangwa yarishwe.

Bonomade azwi nk’Umwami w’ishyamba avuka muri Mozambique muri Komini ya Palma ariko mu bwana bwe yakuriye i Mocímboa da Praia.

Ibn Omar ni we muyobozi w’umutwe w’ibyihebe bya Al Sunnah wa Jama’ah agafatwa nk’umuhanga mu gutuza no kureba kure.

Omar yize amashuri yisumbuye muri Mocímboa da Praia, akomeza amasomo y’idini ya Islam mu bihugu bitandukanye. Agarutse muri Mozambique yakoze mu kigo Africa Muslim Agency muri Cabo Delgado mu mujyi wa Pemba kugeza atangiye ibikorwa byo guhungabanya umutekano benshi batabimukekera.

Itangazamakuru rya Mozambique rivuga ko mu bikorwa bye agitangira yari ashyigikiwe na bamwe mu bayobozi mu gisirikare no mu buyobozi ariko batigaragaza kuko n’ubwo atagaragaraga ku rugamba yari afite abamuha amakuru byihuse ndetse bikamufasha gutegura ibico byo kurwanya inzego z’umutekano.

Iherezo ry’umutwe wa Ibn Omar, ryatangiye kuva tariki ya 9 Nyakanga 2021, ubwo Ingabo na Polisi b’u Rwanda 1,000 boherezwaga muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu ntangiriro za Nzeri 2021, uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta bihungira mu mashyamba yo mu Majyaruguru ya Mozambique hafi y’umupaka na Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Heeey iyo NGO ( ONG ) hano irahari

Hello yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Heeey iyo NGO ( ONG ) hano irahari

Hello yanditse ku itariki ya: 4-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka