Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yemeza ko guhuza ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado ari inshingano za Guverinoma ye, mu gihe bamwe mu bayobozi mu bihugu bigize Umuryango wa SADC bavuga ko bitari bikwiye ko Ingabo z’u Rwanda zibatanga mu birindiro byo guhashya inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gukingira abantu bagera ku bihumbi 11,500 biganjemo abafite imyaka 55 kuzamura, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora mu nganda n’abandi bafite ibyago byo kwandura vuba no kwanduza abandi.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12 kugera tariki 14 Nyakanga 2021 arakorera urugendo rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), urugendo rwitezweho kuganira ku mubano mwiza w’ibihugu byombi, ndetse no ku mutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaza intwaro muri Kivu (...)
Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, akaba yaguye i Paris mu Bufaransa aho yari arimo kwivuriza nyuma yo kujyanwayo mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 5 rishyira tariki 6 Nyakanga 2021, mu ndege y’ubuvuzi kugira ngo avurwe neza.
Abantu 72 bafatiwe mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 10 Nyakanga 2021 bari mu bikorwa by’amasengesho mu ngo, bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubuvugizi bw’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) butangaza ko bumaze kwivugana abarwanyi 45 b’umutwe w’inyeshyamba za ADF, abagera ku ijana bakekwaho gukorana na bo batawe muri yombi, ndetse n’imodoka icumi zafatiriwe kuva ubuyobozi bwa Gisirikare bwashyirwaho.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero, mu muhanda Karongi-Muhanga, yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa picknik RAE 607 X, itwawe na Hamis Mfizi Pascal apakiye abantu abajyanye i Kigali kandi batabifitiye uburenganzira, kuko bari barenze ku mabwiriza ya ‘Guma mu Karere’ yo kwirinda Covid-19.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwatangiye kohereza abantu 1000 bagize umutwe w’ingabo na Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba muri iyi minsi yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, atangaza ko urugamba rwo kurwanya Covid-19 mu Ntara ayobora rugiye kongerwamo izindi nzego z’abikorera kugira ishobore guhashywa, harimo n’Abihayimana.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari mu Karere ka Rubavu bari banditse basezera ku mirimo baravuga ko babihatiwe, bakaba bongeye kwandikira ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu babusaba gutesha agaciro amabaruwa banditse basezera.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari barindwi mu Karere ka Rubavu banditse basezera ku mirimo yabo. Amabaruwa y’abo banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na ko kemeza ko kayakiriye.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama bushimira Nsabimana Epimaque kuba urugero rwiza rw’ubutwari mu gihe intambara y’Abacengezi yari imeze nabi mu Murenge wa Kanama mu 1998.
Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imikorere y’inkiko hagamijwe kubahiriza ingamba nshva zo gukumira icvorezo cva Covid 19, ayo mabwiriza agatangira kubahirizwa kuva ku ya 1 Nyakanga 2021.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwashimiye abaturage kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo ya saa kumi n’ebyiri, n’ubwo bitabujije ko hari abantu 30 bajyanywe muri stade kubera guteshuka.
Kugenderana kw’Abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwagaragaje imbamutima z’abaturage batuye umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, aho bishimiye icyo gikorwa cy’abayobozi ku mpande zombi.
Leta yasobanuye ko abanyeshuri bari ku mashuri bazafashwa kugera mu miryango yabo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko n’ubwo amashuri agiye gufungwa, Leta itibagiwe abanyeshuri bari ku ishuri.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ku mpande za Goma na Gisenyi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuye ahangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Nyiragongo no mu mujyi wa Goma yakirwa n’abaturage bari bamutegeye ku muhanda bamwereka ko bamwishimiye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho asura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, akaza no kugirana ibiganiro by’imbonankubone na Perezida Tshisekedi, hamwe no gushyira umukono (...)
Ubuyobozi bw’umuryango wa World Vision ukorera mu Rwanda butangaza ko bumaze kwegereza amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu gihe kingana n’imyaka ibiri n’igice.
Meya wa Miami-Dade muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ahabereye iyo mpanuka, Daniella Levine Cava, yavuze ko abantu 102 mu bari batuye muri uwo muturirwa bashoboye kuboneka aho baherereye, kandi ko aho bari bafite umutekano, ariko yongeraho ko hari abandi bantu bagera kuri 99 bataramenya amakuru yabo, ubu ngo bakaba (...)
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Perezida Tshisekedi yakoreye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, ari kumwe na Perezida Kagame basuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito mu mujyi wa Gisenyi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Goma na Gisenyi.
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ikeneye miliyoni 5.5 z’Amadolari ya America yo gukura Gaz mu kigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.
Kadaffi Muhamed umwe mu baturage bahawe inzu n’Akarere ka Rubavu, avuga ko yakijijwe ikimwaro cyo kurarana n’umugore n’abana bakuru mu cyumba kubera kutagira inzu yujuje ibyangombwa.
Abaganga bakora ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Murenge wa Matyazo bavuga ko bashima kuba barahawe umuriro w’amashanyarazi, ukaba waratumye batandukana no kubyaza bamurikisha itoroshi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) bwatangaje urutonde rwa hoteli na resitora byo mu Mujyi wa Kigali, aho abakozi n’abakiriya bazigana bazajya basabwa kwisuzumisha Covid-19 ndetse ibisubizo bikagaragaza ko ari bazima mbere yo kwemererwa kuzinjiramo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kamaze gushyirwa muri Guma mu Karere, buratangaza ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka gahunda yabo ntacyo iri buhindukeho uretse gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe mu kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko bamwe mu bakingiwe COVID-19 mu Rwanda hari abo basuzumye nyuma bakabasangamo ubwandu bw’icyo cyorezo, iyi ikaba ari yo mpamvu abantu bose basabwa gukomeza kwitwararika na nyuma yo gukingirwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 mu masaha ya saa tanu za mu gitondo indege yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.