Umushinga NICE uje gukemura ikibazo cy’ibiribwa muri Rubavu na Rusizi

Umushinga Nutrition In City Ecosystem (NICE) uvuga ko ufite icyizere cyo gukemura ikibazo cy’ibiribwa mu turere twa Rusizi na Rubavu twunganira umujyi wa Kigali dukunze kubonekamo ibiribwa byabuze isoko kandi hari ahandi ku masoko babibuze.

NICE ni umushinga wahuriweho n’imishinga nka ETH Zurich, Sight and Life, na Syngenta, uzibanda ku gufasha abakora mu nzira y’ibiribwa kuva bihingwa kugera umusaruro ugeze ku isoko, ibi bikiyongeraho no kwigisha Abanyarwanda gukoresha neza umusaruro hirindwa kuwusesagura.

Regis Gakuba, umuyobozi wa Sight and Life mu Rwanda avuga ko ibikorwa bazakora bizibanda mu nkingi enye mu turere twa Rusizi na Rubavu.

Agira ati: “Twakoze umushinga mu bihugu bitatu bitandukanye birimo Bangladesh mu mijyi ya Dinajpur na Rangpur, Kenya mu mijyi ya Bungoma na Busia, naho mu Rwanda tuzakorera mu mijyi ya Rubavu na Rusizi yunganira Kigali.”

Umushinga NICE witezweho gufasha mu guteza imbere ku kwita no gutunganya ibiribwa kuva ku muhinzi kugeza ku muryi.

Hazarebwa niba abafatanyabikorwa b’umujyi wa Rubavu na Rusizi bakora ibyo bagomba gukora bongera umusaruro, harebwa niba ibiryo biri i Rubavu na Rusizi bikwiye, kureba niba umusaruro uboneka uhagije kandi ufite isoko ndetse no kureba niba ibyo biryo bijyanwa ku isoko byujuje ubuziranenge.

Gakuba avuga ko uyu mushinga uzamara imyaka ine ukorera muri utu turere ukazatwara miliyari ebyiri, naho nyuma y’imyaka ine hakongerwa indi imyaka ine kugira ngo nugera ku ntego bizakorwe mu tundi turere.

Ikibazo cy’ibiribwa mu mijyi ni imwe mu mbogamizi zikunze kugora abayituye atari uko byabaye bikeya ahubwo ari uko hari n’ababisesagura kandi hari abandi babikeneye byagatunze.

Isi ihanganye n’ikibazo cy’imirire mibi aho umuntu umwe mu bantu 9 aryama ashonje, mu gihe abagera kuri miliyari 2 bafite ikibazo cy’imirire mibi n’umubyibuho ukabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka