Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imvura yaguye tariki ya 3 Mutarama 2022 ivanze n’umuyaga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yatumye igisenge cy’amashuri kiguruka maze kigwira abantu batandu barakomereka.
Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko icyo gihugu kimaze gushyikiriza u Rwanda inkunga y’inkingo za covid-19 zirenga miliyoni eshatu mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gukumira iki cyorezo cyugarije isi.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Observatoire Volcanologique de Goma - OVG) gikorera mu mujyi wa Goma busaba abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ubwirinzi bushingiye ku kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura mu nkengero z’iki kirunga hamwe no kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi, ibiribwa birimo Toni 27 z’ibirayi,Toni 15 z’amashu na Toni 1,5 y’ibishyimbo, bihabwa imiryango 123 ishonje kuruta iyindi, ibyo biribwa bikaba byatanzwe n’abaturage b’Akarere ka Rubavu.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bubifashijwemo n’ubuyobozi bw’iyo Ntara n’Ingabo, bashyikirije abagore bahoze mu bucoracora imirasire y’izuba ingo 1,379, ubworozi bw’inkoko n’ingurube n’inzu ku miryango itari izifite.
Igihugu cya Niger cyirukanye ku butaka bwacyo Abanyarwanda umunani barimo Zigiranyirazo Protais wavutse tariki 2 Gashyantare 1938 muri Perefegitura ya Gisenyi.
Havugimana Sam wo mu Murenge wa Bugeshi Akagari ka Nsherima, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa bigaragaza ko yikingije Covid-19.
Ubuyobozi bwa Transparency International Rwanda butangaza ko bugiye gutangiza umushinga ufasha abahinzi n’aborozi mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse bizamure n’imihigo y’uturere.
Mvuyekure Jean Pierre w’imyaka 24 utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi mu Mudugudu w’Isangano, atobora inzu y’abandi, afashwe avuga ko “yarimo ashaka Noheli”.
Hashize imyaka ibiri hubakwa ibikorwa bibungabunga icyogogo cya Sebeya, kuri ubu hakaba hujujwe ibyobo bifata amazi asenyera abaturage. Kubungabunga icyogogo cya Sebeya bijyana no gukora amaterasi ku misozi ikikije Sebeya, gutera amashyamba no gucukura imirwanyasuri, byiyongeraho urugomero rugabanya ingufu z’amazi (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko kwishima ari iby’igihe kirekire atari iby’igihe gito, nk’uko bamwe babikora mu kwishimira iminsi mikuru, bityo akabasaba kwishima banirinda ibyabakururira ibyago.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yabwiye itangazamakuru rikorera i Kinshasa ko nta bapolisi cyangwa abasirikare b’u Rwanda bari muri icyo gihugu, akavuga n’abagomba kujyayo igihe kitaragera.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu iratangaza ko yarashe umwe mu buzukuru ba shitani wari uvuye kwiba televiziyo, ahasiga ubuzima.
Ku itariki ya 13 Ukuboza 2021, abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye ibizamini bisoza igihembwe cya mbere, gusa hari bamwe batangarije Kigali Today ko hari amasomo bamaze igihembwe batize kubera ko batigeze babona abarimu.
Imyigaragambyo ikomeye yadutse mu mujyi wa Goma, bikaba bivugwa ko yanaguyemo abantu babiri barimo umupolisi wambuwe imbunda agakubitwa n’insoresore zafunze imihanda.
Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza Goma na Gisenyi bavuga ko bakeneye amafaranga y’ingoboka Leta yageneye kuzahura ubucuruzi kubera icyorezo cya Covid-19.
Umwaka wa 2021 urimo kurangira Uruganda rwa Shema Gaz Methane Power Plant rudashoboye gutanga ingufu z’amashanyarazi rwari rwijeje Abanyarwanda. Uruganda Shema Gaz Methane Power Plant rwitezweho kunganira Leta y’u Rwanda kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje umudugudu w’icyitegererezo wa Gihira, burimo kubakira imiryango 120 ituye mu manegeka mu Murenge wa Nyamyumba, gusa abazimurwa bavuga ko ikibazo bafite ari uko uwo mudugudu uri kure y’amasambu yabo bafitemo ibikorwa.
Abaturage basenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu Karere ka Rubavu barasaba gufashwa kubaka amacumbi kuko hari abatarabona aho kuba.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ibibazo by’uruhuri mu bucuruzi bwabo bituma bakorera mu gihombo. Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nibwo abaturage batuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi boroherejwe gukomeza gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko nabwo basabwa kugaragaza (…)
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu bakomeje gutakambira ubuyobozi basaba kubafasha kubahiriza ibiciro by’ibirayi byashyizweho na Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) bitubahirizwa, kandi ibiciro by’inyongeramusaruro n’imiti byaratumbagiye.
Ubuyobozi bw’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda, butangaza ko koherereza amafaranga abahuye n’ibiza byihutisha ubutabazi kurusha kubashyira ibikoresho.
Tariki 22 Ugushyingo2021, abayobozi b’uturere 27 mu Rwanda barahiriye inshingano zabo ndetse bakomereza mu mwiherero wabereye i Gishari mu gukarishya ubwenge ku miyoborere myiza abaturage bakeneye n’uburyo bashyira mu bikorwa inshingano barahiriye.
Dr Nsanzimana Sabin wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yabaye ahagaritswe ku mirimo.
Urukiko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) tariki ya 6 Ukuboza 2021 rwemeye ko Vital Kamerhe wahoze ayobora ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi arekurwa by’agateganyo.
Abayobozi bashinzwe Gasutamo mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bahuriye mu biganiro bishyiraho ibicuruzwa bikurirwaho imisoro ya gasutamo bigendeye ku ngano bifite.
Akarere ka Rubavu kakiriye ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere zigomba gucanira inkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu mujyi wa Gisenyi. Ni ingufu zitanga KW 12 zatwaye akayabo ka Miliyoni 63 zituruka ku mirasire y’izuba zatanzwe n’ikigo cya UN Habitat mu guteza imbere imiturire itangiza ikirere.
Inama yahuje ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) n’abafatanyabikorwa, bemeje ko ku mupaka wa Rusizi II hubakwa inyubako ihuriweho n’impande zombi (One Stop border Post).
U Rwanda rwarengeje igipimo cyo gukingira 40% by’abagomba gukingirwa Covid-19, igipimo cyagombaga kugerwaho mu kwezi k’Ukuboza 2021. Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 24 Ugushyingo 2021 agaragaza ko Abanyarwanda 3,058,807 bangana na 40,78% bamaze guhabwa inkingo za Covid-19 zuzuye, mu gihe abamaze gufata (…)
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahawe umukoro n’uwo asimbuye ku buyobozi bw’Akarere ari we Habyarimana Gilbert wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushoje manda ye.