Ubuyobozi bw’umuryango ‘Ineza’ bwashyikirije isomero rya ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ mu karere ka Rubavu ibitabo byagenewe abana, hashyirwaho n’abana bazajya bakundisha abandi gusoma mu midugudu.
Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, Br. Gen. Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Michel Africa wari umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.
Abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi basaba ko amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu mashuri kugira ngo abantu barusheho kumenya amategeko no kwirinda impanuka.
Inzobere z’abaganga 18 n’abafasha b’abaganga 12 bibumbiye mu muryango w’ abaganga bita ku ndwara zifata urwungano ngogozi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Australia, n’Ubaholandi barimo kuvura Abanyarwanda bakoresheje ibikoresho bigezweho.
U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku isi, rutangiza gahunda yo gutera ibiti bitatu by’imbuto kuri buri rugo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi ku bana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’abafatanyabikorwa b’ako karere, barashaka guhindura imikoreshereze y’umwaro cyangwa se inkengero z’ikiyaga cya Kivu hakarushaho gutanga umusaruro.
Ubuyobozi bwa ICPAR, ikigo gishinzwe guteza imbere abakora umwuga w’ibaruramutungo, butangaza ko imwe mu mpamvu itera ibihombo mu bigo bya Leta ari umubare muto w’ ababaruramutungo w’umwuga babihuguriwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yagaragaje ko abana bangana na 7% batabona inkingo zose naho ababyeyi 9% bakaba bakibyarira mu rugo. Minisitiri Gashumba yasabye ko inzego zitandukanye zikwiye gufatanya kugira ngo icyo cyuho gikurweho.
Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bwatangije uburyo bushya bwo gutabara abahuye n’ibiza. Ni uburyo bwo gutanga amafaranga ku bahuye n’ibiza aho kubaha ibikoresho nk’uko byari bisanzwe, binyuze mu mushinga uzakoresha miliyari 1 na miliyoni 200 mu mezi 24.
Mu karere ka Rubavu abana bavutse batazi ababyeyi bavuga ko babangamiwe no kutoroherezwa kubona ibyangombwa bituma baba abenegihugu.
Umutwe wa FDLR umaze imyaka 19 mu mashyamba ya Congo uharanira kurwanya Leta y’u Rwanda. Uko iminsi igenda ni ko ugenda ucika intege nubwo bamwe mu bawurimo basize bakoze Jenoside mu Rwanda bakomeza kwinangira gutaha ahubwo bakagira ingwate impunzi bakomeza gukora ibyaha bihungabanya umutekano.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buherereye mu Karere ka Rubavu buri mu kibanza gifite UPI: 3/03/04/05/1069, mu mutungo rusange wa Leta, rikabushyira mu mutungo bwite wa Leta.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse hamwe n’abakuriye inzego z’umutekano mu Ntara y’Uburengerazuba bongeye kwibutsa abaturiye umupaka mu Karere ka Rubavu kuba ijisho ry’umutekano w’igihugu bakumira abashaka kuwuhungabanya.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi yijeje gukemura ibibazo cyo gutinda kubona abasimbura abarimu bagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi.
Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene hamwe na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman batangije gahunda y’igitabo ku munyeshuri, aho igiye gufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatatu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr. Munyakazi Isaac yaburiye abafite ibigo by’amashuri bitubahiriza gahunda byasabwe kwigishamo, ko bishobora gusubiza ibyangombwa byahawe.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ine mu Karere ka Nyamasheke bazindutse basezera ku mirimo yabo bavuga ko bafite ibindi bagiye gukora.
Minisiteri y’Uburezi irateganya kuzenguruka mu mashuri 900 mu minsi 10 itanga inama ku bibazo bibangamiye ireme ry’uburezi.
Umuryango International Alert utangaza ko Abanyarwanda bagomba kubakira urubyiruko amahoro babarinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo asesereza.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda buratangaza ko bugiye gushyiraho umunara woroshya itumanaho hagati y’ababyeyi n’abagororerwa Iwawa.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi ku mazina nka Omega, Nzeri na Israel ni we wagizwe umuyobozi w’agateganyo ku buyobozi bw’umutwe w’igisirikare cya FDLR.
Mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi buvuga ko ibikorwa byo gufasha urubyiruko kwiga imyuga no guhanga umurimo bigenda neza ariko hakaboneka imbogamizi zo kubona igishoro n’ingwate ku rubyiruko.
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa NDC Guido ukorana na Leta mu kurwanya izindi nyeshyamba, barashe umuyobozi wa FDLR-FOCA hamwe n’abandi bayobozi bari kumwe na we mu nama y’ubuyobozi bukuru bwa FDLR yatangiye ku wa 16 Nzeri 2019 ikaba yaberaga ahitwa Makomarehe muri groupment ya Bukombo.
Amakuru y urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeri 2019.
Nzabonariba Jean Baptiste utuye mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu avuga ko yangirijwe imodoka n’uwo yayikodesheje akanga kumwishyura, n’imitungo yari afite akayikuraho ngo itazafatirwa ikavamo ubwishyu.
Minisitiri ushinzwe ubuzima mu gihugu cya Congo Dr Eteni Longondo yatangaje ubufatanye bw’u Rwanda na Congo buzarandura icyorezo cya Ebola kigaragaje inshuro 10 mu gihugu cya Congo.
Ubuyobozi bwa Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo idashingiye ku buhinzi NEP, butangaza ko mu myaka itanu bumaze guha ubumenyi mu byiciro bitandukanye urubyiruko rubarirwa mu 45,000.
Umuyobozi wa IPRC Karongi Ing. Paul Umukunzi yatangaje ko umunyeshuri witwa Mugiraneza Jean Bosco yamaze kwemererwa kwiga muri kaminuza ashaka ku isi igihe azaba yarangije amashuri yisumbuye kubera porogaramu yakoze.
Mu ijoro rya tariki ya 9 Nzeri 2019, Uwineza Christine utuye mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu, akarere ka Rubavu yatawe muri yombi, yinjiza mu Rwanda udupfunyika ibihumbi 24 tw’urumogi, tungana n’ibiro 30.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 04 Nzeri 2019 saa saba n’igice z’amanywa yakuyeho icyizere uwari Umuyobozi w’Akarere, Kamali Aimé Fabien, kubera kutuzuza inshingano, kudahuza inzego, hamwe no kutihutisha imyanzuro ifatwa n’inama njyanama.