Niba ufite ibi bimenyetso isuzumishe diyabete

Abaganga bavuga ko umuntu ucika intege cyane kandi akagira icyaka no gushaka kwihagarika buri kanya, ugira isereri no guhuma amaso, byaba byiza agannye abaganga bakamusuzuma indwara ya diyabete.

Umuyobozi w'ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr. William Kanyankore
Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr. William Kanyankore

Ni inama zitangwa mu gihe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Ugushyingo 2019, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Lt Col Dr. William Kanyankore, yavuze ko umuntu ufite ibimenyetso birimo gucika intege, kugira icyaka no kwihagarika burikanya, kugira isereri no guhuma amaso, kuribwa umutwe, ari ibimenyetso by’ibanze ku murwayi wa diyabete bimusaba kujya kwa muganga bakamukurikirana.

Diyabete ni indwara irimo ibyiciro bibiri, kuko hari diabete y’abana iterwa n’uruhererekane ku bo bakomokaho, ariko hari na diabete iterwa n’imihindagurikire y’umubiri nko kongera umubyibuho.

Niba ufite ibi bimenyetso jya kwisuzumisha diabete
Niba ufite ibi bimenyetso jya kwisuzumisha diabete

Nubwo umurwayi ugannye amavuriro hari ibyo amusaba gukurikiza mu kurinda umubiri we, abahanga mu mirire batanga inama ku mafunguro yagenewe abarwayi ba diyabete, harimo kwirinda amavuta afashe.

Mukantagwabira Donatille, impuguke mu mirire y’abarwayi ba diabete, avuga ko umurwayi wa diyabete akwiye kwirinda amavuta afashe akomoka ku nyamaswa, kuko ashobora guziba imitsi bikamugiraho ingaruka z’umwijima n’umutima.

Mukantagwabira avuga indyo yuzuye ku murwayi wa diabete ari ingenzi, icyakora akavuga ko amata menshi ku murwayi wa diabete atari meza, ahubwo abantu bakitabira kurya imboga, kunywa amazi no gukora siporo.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abarwayi ba diyabete y’abantu bakuru 950, diyabete y’abana 38, abarwaye asima 181 naho abafite umuvuduko w’amaraso ni 1,722.

Iyi mibare ariko ni iy’ababashije kugera kwa muganga bagasuzumwa, bivuze ko hashobora kuba hari n’abandi bazirwaye ariko batabizi, kuko batageze kwa muganga.

Nubwo ari indwara zitandura, biba byiza iyo umuntu yisuzumishije kare agakurikiranwa akavurwa, kuko hari izishobora gukira mu gihe iyo yivuje indwara imugeze kure bigorana gukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

##TWITE KUBUZIMA BWACU# +250783887766
.⬇️⬇️.
Tubafitiye supplement zizewe mukuvura ndetse no kurinda umubiri.
✅ Kumuntu wazahajwe nubwandu, infection, Umuvuduko w’amaraso, kuringaniza amasukari ......ni kubufatanye na Dynapharm international.
⬇️⬇️Call or WhatsApp (+250783887766)#we deliver

dynapharm international yanditse ku itariki ya: 14-01-2022  →  Musubize

Mwaramutse, NUKURİ NTABWO BYARİ BİNYOROHEYE, ARİKO BAVANDİ, NARİ NDWAYE DİYABETE MVA KUBİNİ NJYA KU NSHİNGE MANA YANJYE! UMUBİRİ WANJYE WARAHAHAMUTSE, KANDİ MUBUZİMA BUSANZWE NANGA URUSHİNGE KUVA MUBWANA. GUSA TWARİMO TUGANİRA AHANTU TUVUGA İBYİYİ NDWARA BAMPA NUMBER Z’UMUNTU WAKİZE DİYABETE.NAHİSE MUVUGUSHA AMPA UBUHAMYA BUHAGİJE.YAMPAYE NUMERO Y’UWAMUVUYE TURABONANA UBU NARAKİZE BYOSE NDARYA NKAVUTURA ARİKO ARAHENDA. MUHAMAGARE MWUMVİKANE.0788354951

Jon Eliyabu yanditse ku itariki ya: 25-03-2021  →  Musubize

Wouuu nibyo koko uyu mugabo yaramfashije rwose!!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka