Minisitiri ushinzwe Ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi Kongo, Dr. Eteni Longondo, yatangaje ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wavuye kuri 18 uba 23 nyuma y’uko habonetse abandi barwayi batanu, atangaza ko hari n’uwo yahitanye.
Dr Jean-Jacques Muyembe Tanfum wari washinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni we wahawe gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije iki gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 abarwayi ba COVID-19 bamaze kugaragara mu Rwanda ari 17, uyu mubare ukaba wazamuwe n’abarwayi batandatu bashya bagaragaye.
Igiciro cy’ibishyimbo bivuye mu Rwanda cyazamutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kongo buhagaritse ikoreshwa rya jeto ku bambukira ku indangamuntu baturutse mu Rwnada.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) ritangaza ko ubwikorezi bw’indege ku mugabane wa Afurika bugiye kujya mu gihombo kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahamagariye Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora kugira ikibazo cy’ingendo bashaka kuza mu Rwanda mu gihe ikibuga cy’indege cyaba cyafunzwe kwegera ambasade z’u Rwanda zibari hafi.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iri mu bikorwa byo kugenzura abacuruzi bubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kutazamura ibiciro no guhenda abaguzi. Ubugenzuzi bwatahuye ibigo 24 byazamuye ibiciro, bicibwa amande.
Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Acacia Bandubola, yasuzumwe abaganga bamusangamo virusi ya COVID-19.
Nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) Felix Tshisekedi, rishyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi yose muri rusange, ubuyobozi bw’imipaka ya Kongo bwahagaritse abakoresha jeto mu kwambukiranya imipaka, hemererwa gusa kwambuka abafite ‘laisser passe ‘na ‘passport’.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko ingendo zo mu kirere zigiye guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ryo ku itariki ya 20 werurwe 2020.
Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, wamenyekanye cyane ubwo byavugwaga ko yakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi wenyine, aravuga ko akomeje guhohoterwa n’abaturanyi be bangiza ibikorwa by’amajyambere ahafite.
Ubuyobozi bw’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 bitera umubyigano ku ruhande rw’u Rwanda.
Umujyi wa Gisenyi uturanye n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wafashe ingamba mu kongera isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Abaturage bo mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero bibumbiye mu matsinda bigurira ihene 532, intama 673, inka 84, ingurube 213, bubaka n’inzu 42.
Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Rubavu barategura uko bashobora gutanga ubutumwa ku bayoboke babo bitabaye ngombwa ko babahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwataye muri yombi Umukuru w’Umudugudu wa Kabere mu Kagari ka Rusongati mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ukurikiranyweho icyaha cya ruswa.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kiruhura n’abamwungirije mu Kagari ka Cyanzarwe mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kubera kurebera umwana w’umukobwa watewe inda ataragira imyaka y’ubukure ntibatange amakuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), basubije abana bafatiwe mu buzererezi ababyeyi babo, basinya amasezerano yo kubitaho.
Banki ya Kigali (BK) yatangiye kwifatanya n’abagore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa tariki 8 Werurwe, bijyana no gutangiza impano BK yageneye abagore izwi nka ZAMUKA MUGORE.
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bafite ibiribwa bihagije nyamara bakarwaza indwara zikomoka ku mirire mibi n’igwingira kubera kutagira ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye.
Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho iteka ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta hamwe n’itangwa n’ibigo by’abikorera.
Abatwara abagenzi kuri moto bavuga ko bahanishwa amakosa batakoze ndetse ngo hari igihe babona ubutumwa bubamenyesha amande baciwe batari mu kazi kimwe no gucirirwa amande ahantu batageze.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse kuba bakunda kwihera ijisho irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda) ngo rinabasigira agatubutse.
Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na Kaminuza hamwe n’abayobozi bazo bari mu muryango wa RPF Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba bahamagariwe gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo by’igihugu.
Mukasekuru Mathilda, umukozi wa Minisitere y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubworozi bw’amafi yatangarije Kigali Today ko guhagarika iyinjizwa mu Rwanda ry’abana b’amafi y’ubwoko bwa Tilapia nta ngaruka bizagira kuko hari amaturagiro y’aya mafi mu Rwanda ahagije.
Umuyobozi wungirije wa UN Foundation, Peter Yeo, yashimiye u Rwanda imbaraga rwakoresheje mu gukumira icyorezo cya Ebola.
Ubuyobozi bw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda (FERWACOTAMO) butangaza ko bwateguye amasomo yo kwigisha indimi ku batwara moto, gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali.
Abanyeshuri 45 basanzwe biga ikoranabuhanga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro i Karongi (IPRC Karongi) batangiye kwiga ubumenyi mu gukoresha Drones, ayo masomo bakaba barayahawe n’inzobere zitabiriye irushanwa ryiswe Lake Kivu Challenge mu Rwanda.
Gahunda ya Gerayo Amahoro mu nsengero z’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Karere ka Rubavu yayobowe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi, avuga ko Gerayo Amahoro igamije gukumira impanuka mu muhanda.
Ikamyo ifite ibiyiranga (Plaque) byo muri Tanzania igonze ibitaro bya Gisenyi mu masaha yo ku manywa kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, ihitana abantu batatu.