Ibitaro bya Rubavu biratabariza umuryango wa Bakundukize

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buratangaza ko Bakundukize Ruth ufite uburwayi bufata imyakura, n’umuryango we bakeneye ubufasha, kuko iyi ndwara ayimaranye imyaka irenga 30 idakira, kandi hakaba nta cyizere ko izakira.

Bakundukize aremerewe n'ibibyimba biri ku maboko ye
Bakundukize aremerewe n’ibibyimba biri ku maboko ye

Umuryango wa Bakundukize utuye mu mudugudu wa Buvano, akagari ka Busoro, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu.

Bakundukize Ruth ufite imyaka 39 amaranye imyaka 32 uburwayi bumeze nk’ibibyimba ku maboko, bwamufashe afite imyaka irindwi bukagenda bwiyongera ariko kugeza ubu akaba atarabona ubuvuzi.

Ni uburwayi bwafashe ku maboko ye aho hiyongereyeho inyama igenda itendera ikaba imuremereye kuko yatumye atajya mu ishuri, ubu akaba atabasha kuva mu rugo kubera uburemere bw’izo nyama ziri ku maboko.

Avuga ko ahantu hakomeye yivuje ari ku bitaro bya Rubavu bitashoboye kugira icyo bitanga, akagana inzira ya kinyarwanda na ho hatamuvuye ahubwo hakabatwara imitungo.

Bakundukize ubu wiyicariye iwabo atunzwe na nyina umubyara na we utishoboye, yamaze kwiyakira kubera ubu burwayi amaranye igihe, icyakora avuga ko akeneye ubufasha bwa Leta n’abagiraneza kugira ngo avurwe.

Yagize ati “Ubufasha bwo kwivuza ndabukeneye, mama ntabushobozi afite naramuhombeje, ku buryo yigeze gutanga amafaranga yari afite tugira inzara, ubu ndaremerewe, nifuza ko umuganga yagikuraho iki kintu, nkeneye ubufasha kuri Leta kugira iruhure mama, kandi n’undi wese yamfasha”.

Bakundukize avuga ko akeneye abamuhumuriza n’abamugemurira, kuko abo basenganaga bamubaga hafi bamutaye akaba ari mu bwigunge.

Mu gushaka kumenya imiterere y’uburwayi bwa Bakundukize, n’indwara nyir’izina arwaye, Kigali Today yaganiriye n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu, byemeza ko byigeze kumwakira, ariko bigasanga uburwayi bwe bwararengeranye ku buryo butakira.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Lt. Col. Dr. William Kanyankore, avuga ko uyu murwayi ibitaro bimuzi, ariko ko basanze iyi ndwara afite idakira, ahubwo asaba ko abagiraneza bafasha umuryango.

Umuryango wa Bakundukize ukeneye gufashwa kuko wagiye mu bukene kubera uburwayi bwe
Umuryango wa Bakundukize ukeneye gufashwa kuko wagiye mu bukene kubera uburwayi bwe

Agira ati “Twaramubonye turamukurikirana, ariko dusanga ayimaranye igihe ku buryo itavurwa ngo ikire. Ahubwo twasaba abagiraneza gufasha umuryango we kuko uremerewe”.

Indwara Bakundukize Ruth arwaye mu ndimi z’amahanga yitwa ‘Neurofibromatosis’ ikaba irangwa n’ibibyimba bifata imyakura.

Ni indwara idakunze gukira kandi ishobora kuvamo kanseri, ikagira ibice bibiri aribyo ‘neurofibromatosis type I’ (NF1) na ‘neurofibromatosis type II’ (NF2).

NF1 igaragara ku muntu umwe mu bantu ibihumbi bitatu bavuka, naho NF2 yo ntikunze kuboneka kuko umuntu umwe ashobora kuyirwa mu bantu ibihumbi 35 bavuka.

Ibi bibyimba ubirwaye apimwe bagasanga bitaravuyemo kanseri bashobora kubibaga, nubwo bidatanga ikizere ko yakira burundu.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko 50% by’abayirwara biba byaturutse ku ruhererekane rw’abo bakomokaho.

umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu avuga ko Bakundukize Ruth yarwaye NF1, nubwo ibibyimba biri ku maboko bishobora kubagwa ariko harebwa ikitamushyira mu kaga ari ukubireka cyangwa ku bibaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nukuri leta nigoboke uyumubyeyi kuko biragaragarako akwiye ubufasha peee!!

ntukabumwe j bosco yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

iyi ndwara irakomeye pe akwiye ubufasha rwose

grace yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

mubyukuri birababaje babanyamasengesho bamusengere Uhoraho amworohereze kdi aba bishoboye mufashe umuryangowe usunike iminsi.

ntirenganya yanditse ku itariki ya: 16-11-2019  →  Musubize

Ko nta telefone mwashyizeho ngo kumugeraho.uwabishobora yayimpa

Alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

birababaje cyane PE gusa minisante nibaze abaganga bafite bose barebeko ntawamuvura agakira .

gasigwa ernest yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

amakuru ki kuki se mutajya mushyiraho adress kuburyo bworoshye twabonaho uwo muntu ndavuga wenda Tel cyangwa akagari n umudugudu

IRANKUNDA JEAN MARIE VIANNEY yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Bakundukize Ruth nta telefoni agira ariko kubashaka kumufasha bamubaza kuri iyi nimero
0780910765 bidakunze babaza umunyamakuru wa Kigali Today wanditse inkuru Sylidio Sebuharara 0788556351

Sebuharara yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka