Abana bangana na 7% ntibabona inkingo zose – Minisitiri Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yagaragaje ko abana bangana na 7% batabona inkingo zose naho ababyeyi 9% bakaba bakibyarira mu rugo.

Minisitiri Gashumba yasabye ko inzego zitandukanye zikwiye gufatanya kugira ngo icyo cyuho gikurweho.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba

Abinyujije kuri Twitter, yagize ati « Dufatanye tugere ku bana 7% batabona inkingo zose uko bikwiye, ababyeyi 9% bakibyarira mu rugo... buri karere gafatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima(RBC), amavuriro, n’abajyanama b’ubuzima tuzibe ibyuho byose »

Minisitiri w’Ubuzima abitangaje mu gihe kuva tariki ya 14 Ukwakira 2019 hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kizibanda ku bukangurambaga bwo kwita ku mwana ugisamwa kugera ku minsi igihumbi.

Icyumweru cyatangiriye mu Karere ka Karongi kagaragayemo 49% by’abana bafite imirire mibi. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi asaba Abanyarwanda kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza abaye mukuru, aho abagore batwite basabwa kwirinda imirimo ivunanye, kuruhuka bihagije, gufata indyo yuzuye, gufata inkingo no kwipimisha kwa muganga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko kwita ku mwana n’umubyeyi bikajyana no kubyarira kwa muganga no konsa umwana amezi 6 nta kindi ahawe.

Mu cyumweru cyo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana hazitabwa ku bikorwa by’isuku no gutanga ibinini by’inzoka ku bana hakazakorwa n’ubukangurambaga bwo kwirinda malaria hamwe no kuboneza urubyaro.

Dr. Ndimubanzi avuga ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’iz’abana ku buryo imibare yabaganutse.

Ati “Ku ntego z’iterambere rirambye turasabwa kongeramo imbaraga kugira ngo dushobore kugabanya impfu z’ababyeyi nibura inshuro eshatu n’impfu z’abana inshuro ebyiri, birasaba ko twongeramo imbaraga ahantu hose. »

Dr. Mwinga Kasonde, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS mu Rwanda avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bike bya Afurika byabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi ndetse ruri mu bihugu bike bya Afurika byageze ku ntego yo kugabanya igipimo cy’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu muri 2015.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko u Rwanda rutuwe na miliyoni 11 n’ibihumbi 610, abana bapfa batarageza imyaka itanu bari kuri 37.9 ku gihumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka