Menya uburyo FDLR yatakaje imbaraga kuva muri 2012

Umutwe wa FDLR umaze imyaka 19 mu mashyamba ya Congo uharanira kurwanya Leta y’u Rwanda. Uko iminsi igenda ni ko ugenda ucika intege nubwo bamwe mu bawurimo basize bakoze Jenoside mu Rwanda bakomeza kwinangira gutaha ahubwo bakagira ingwate impunzi bakomeza gukora ibyaha bihungabanya umutekano.

Kigali Today yakusanyije amakuru ku barwanyi bagenda bitandukanya n’uyu mutwe utorohewe n’ingabo za Congo zimaze guhitana umuyobozi wawo ndetse n’abamwungirije bagatabwa muri yombi.

Gen Mudacumura Sylvestre
Gen Mudacumura Sylvestre

Umwaka wa 2019 ni umwaka w’amateka ku barwanyi ba FDLR Foca kuko usize abawushinze bawuvuyemo. Abo ni Ignace Murwanashaka wari ufungiye mu gihugu cy’u Budage hamwe na Lt. Gen. Sylvestre Mudacumura wayoboraga ingabo zawo mu gihugu cya Congo.

Tariki ya 18 Nzeri 2019 nibwo Lt. Gen. Sylvestre Mudacumura uzwi ku mazina nka Mupenzi Bernard cyangwa Mudac, na Pharaoh yishwe n’ingabo za Congo FARDC zimutsinze mu birindiro bye ahitwa Makomalehe.

Yapfanye na Sixbert Ndayambaje wari umunyamabanga wa Gen Maj Rumuri uyobora politiki ya FDLR Foca. Sixbert Ndayambaje uzwi nka Soso, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Burugumesitiri wa Komini Runda muri Gitarama ndetse ashinjwa uruhare yayigizemo.

Mudacumura yagabweho igitero gikomeye ari mu mashyamba ya Congo kiramuhitana
Mudacumura yagabweho igitero gikomeye ari mu mashyamba ya Congo kiramuhitana

Mudacumura washakishwaga n’urukiko mpuzamahanga kubera ibyaha by’iyicarubozo byakozwe n’umutwe yari ayoboye wa FDLR Foca, bamwe mu barwanyi bamushinja ubwicanyi no kwikiza abo batavuga rumwe harimo Col Jean Baptiste Kanyandekwe wishwe muri 2006 arozwe ashinjwa gusenya FDLR Foca no gushaka gucyura impunzi mu Rwanda.

Urupfu rwa Mudacumura rwakurikiye ifatwa rya Ladislas Ntangazwa wajyanywe i Kinshasa, yari amaze igihe ashakishwa n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

La Forge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR na we yarafashwe
La Forge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR na we yarafashwe

Mbere y’urupfu rwa Mudacumura ariko habanje gufatwa bamwe mu nkoramutima ze nk’umuvugizi wa FDLR Foca hamwe n’uwakoraga mu biro by’iperereza ari bo Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre. Batawe muri yombi tariki 10 Ukuboza 2018 bava mu gihugu cya Uganda guhura n’indi mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ignace Nkaka wari warihebeye FDLR Foca ni umuvandimwe wa Col Nkundiye na we warasiwe mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bazeye, amazina ye y'ukuri yitwa Nkaka Ignace. Aha yari mu rukiko mu Rwanda ari kumwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara Abega
Bazeye, amazina ye y’ukuri yitwa Nkaka Ignace. Aha yari mu rukiko mu Rwanda ari kumwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara Abega

Col Habyarimana Joseph uzwi nka Mucebo Sofuni, wakoraga mu biro bishinzwe iperereza yafatiwe i Rutshuru ahitwa Kiwanja ajya gusura umuryango we mu gihugu cya Uganda, ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016.

Maj Patrick Mugisha, uzwi nka Mugisha Vainquer wari ukuriye abarinzi ba Lt Gen Mudacumura yatawe muri yombi n’ingabo za Congo muri Kanama 2016 ubu akaba afungiye i Kinshasa.

Brig Gen Léopold Mujyambere, uzwi ku mazina nka Musenyeri Achille na Abraham, wari wungirije Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR Foca, umwe mu bahanga uyu mutwe wagenderagaho yafashwe tariki 3 Gicurasi 2016 avuye muri Afurika y’Epfo anyuze Zambia ashaka gusubira mu birindiro bye mu mashyamba ya Congo.

Brig Gen Léopold Mujyambere
Brig Gen Léopold Mujyambere

Colonel Désiré Habamungu uzwi nka Hab’mure Adolphe na Kaduruvayo wari ushinzwe ubutasi yitandukanyije na FDLR ataha mu Rwanda tariki ya 16 Ugushyingo 2015.

Lt.Col. Marc Habimana, alias Ndinzimihigo Marc wari ushinzwe umutungo wa gisirikare yafatiwe ahitwa Tongo muri 2018 ajyanwa i Kinshasa.

Gen Maj Félicien Nsanzubukire, uzwi nka Fred Irakiza hamwe Gen Maj Munyaneza Anastase bafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo bashaka kujya muri Zambia muri Werurwe 2017 bajyanwa i Kinshasa.

Col. Augustin Nsengimana, alias Blaise Cadence/Rugwiro Jules yatashye mu Rwanda mu Kwakira 2015 ubu akaba arimo gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Brig Gen Cômes Semugeshi, wari uzwi mu gisirikare nka Ali Habib Francis, Abdalah Hekin na Muhirwa François yatashye mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hamwe na Lt Hakim Abdalah bakoranaga wari mu bamurinda bavuye mu mutwe wa CNRD yitandukanyije na FDLR Foca.

Brig Gen Semugeshi Cômes
Brig Gen Semugeshi Cômes

Capt Bonaventure Bazimaliki yatashye tariki 28 Gicurasi 2019 avuye i Kisangani. Bamuhimbaga Bazibo akaba yari mu barwanyi ba FDLR Foca bari barajyanywe mu nkambi ya Kisangani muri 2015.

Lt Col Gérard Ntibibaza uzwi nka Lorenzo Mambo wari ushinzwe ubuyobozi bwa gisirikare muri FDLR Foca yatashye mu Rwanda muri 2016.

Abandi barwanyi bitandukanyije na FDLR Foca kuva muri 2012 bataha mu Rwanda ni Col Nzeyimana Fulgence wari umuyobozi wungirije w’Ishuri rya Gisirikare ryari Mibaraka i Masisi.

Lt Col Mbarushimana Etienne uzwi nka Bantu yageze mu Rwanda ku wa 24 Gicurasi 2012 atahanye n’abandi basirikare 8 n’imiryango yabo.

Lt Col Bizimana Idrissa yatashye mu Rwanda muri 2012 yitandukanyije na FDLR Foca, nyuma ye hakurikiraho abandi basirikare nka Maj Niyomugabo Justin, Maj Uwamungu Jean de la Croix, Maj Nkizinkiko Ildephonse, Maj Ryangarirora Emmanuel, Maj Ndayizeye Fulgence, Maj Mbabazi Jean Paul, Maj Muhirwa Sylvestre, Maj Hategekimana Valens, Maj Sendegeya Alphonse na Maj Mvuyekure Pierre Celestin.

Lt Col Mbarushimana Etienne
Lt Col Mbarushimana Etienne

Hagiye hataha abandi basirikare bakuru kandi b’ingenzi muri uyu mutwe bituma urushaho gucika intege barimo Maj Niyonsenga Mathias, Maj Nduwayezu Theodore, Maj Uwimana Jean Claude, Maj Ndayambaje Patrice uzwi nka Asifiwe, na Maj Ntuyahaga Bernard.

Hamwe n’abarwanyi bari barashyizwe mu nkambi ya Kisangani na bo bacyuwe mu Rwanda bayobowe na Maj Kabaridwi Joseph wari uzwi nka Migisha Chapelle Faustin, Maj Sibomana Theogene wari uzwi nka Furaha Amos, Maj Nkundabose Sebastien wari uzwi nka Mugabe, Maj Uwamahoro Enias wari uzwi nka Zedetch, Maj Nzeyimana Leonce wari uzwi nka Habimana Clement.

Kuva muri 2012 umutwe wa FDLR Foca watakaje abarwanyi bari mu rwego rukuru kuva kuri General kugera kuri Lieutenant 99 bataha mu Rwanda.

Uretse abatashye mu Rwanda bitandukanyije na FDLR Foca na CNRD, hari abandi babarirwa mu 10 bafashwe n’ingabo za Congo bajyanwa i Kinshasa.

Col Nzeyimana Flugence watashye mu Rwanda
Col Nzeyimana Flugence watashye mu Rwanda

Kuva tariki ya 23 Ukuboza 2001 kugera tariki ya 28 Gicurasi 2019 hamaze gutaha abarwanyi bahoze mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda ibihumbi 11 na 751 basubizwa mu buzima busanzwe burimo kwigishwa uburere mboneragihugu, imyuga no kwihangira umurimo.

Mu barwanyi 11751 batashye mu Rwanda harimo 9761 bavuye muri FDLR Foca, 69 bavuye muri CNRD, 475 bavuye mu Ngabo za Congo FARDC, 14 bavuye muri FNL, 78 bavuye muri RCD, 693 bavuye muri FAC, batatu bavuye muri MLC, 14 bavuye muri CNDD/FDD, 436 bavuye muri Maix2, 21 bavuye muri Ex Far, n’abarwanyi 187 bavuye muri FDLR FOCA RUD Urunana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bazaza bose erega utazaza azaribwa nishyamba nibyaryo

Gaby yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka