Bakundukize yabonye ibitaro bigiye kumwitaho

Bakundukize Ruth ufite uburwayi bw’ibibyimba byiyongereye ku maboko yabonye ibitaro bimwitaho.

Ibitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro byemeye gusuzuma Bakundukize, nyuma y’inkuru y’ubuvugizi Kigali Today yamukoreye ku burwayi bwe.

Ibitaro bya Murunda ubu biri gukorwaho n’inzobere zaturutse mu gihugu cy’Ubudage, zitanga ubuvuzi mu bijyanye no kubaga, bikaba byemeza ko byamaze kumwakira kandi byatangiye kumuvura.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr. Niringiyimana Eugène yatangaje ko Bakundukize Ruth bamaze kumwakira kandi hari abaganga bagiye kumwitaho.

Yagize ati “Kuri gahunda uyu munsi arabonana n’inzobere z’abaganga bo mu gihugu cy’Ubudage bakora akazi ko kuvura indwara zisaba kubagaba, bamaze kumufata ibizami ubundi bamuvure”.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu bwari bwavuze ko Bakundukize Ruth ufite uburwayi bufata imyakura akeneye ubufasha kuko indwara amaranye imyaka irenga 30 idakira.

Ubu burwayi bwatumye Bakundukize atajya mu ishuri, ubu ntiyavaga mu rugo kubera uburemere bw’izo nyama ziri ku maboko.

Indwara Bakundukize Ruth arwaye mu ndimi z’amahanga yitwa ‘Neurofibromatosis’ irangwa n’ibibyimba bifata imyakura.

Ni indwara idakunze gukira kandi ishobora kuvamo kanseri ikagira ibice bibiri ari byo ‘neurofibromatosis type I’ (NF1) na ‘neurofibromatosis type II’ (NF2).

NF1 igaragara ku muntu umwe mu bantu ibihumbi bitatu bavuka, naho NF2 yo ntikunze kuboneka kuko umuntu umwe ashobora kuyirwa mu bantu ibihumbi 35 bavuka.

Ibi bibyimba ubirwaye apimwe bagasanga bitaravuyemo kanseri bashobora kubibaga. Abahanga mu buvuzi bavuga ko 50% by’abayirwara biva ku ruhererekane rwabo bakomokaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza ko agiye gukurikiranwa. Ariko naho atuye bafite ikibazo none se umunyarwanda avugirwa n’a radio gusa kuburwayi bumaze imyaka 30?.abaturanyi, inzego zibanze ,amadini , birababaje. Habuze numuvugira igihe His Excellence yasuraga ako karere Koko?

Francis yanditse ku itariki ya: 20-11-2019  →  Musubize

IMANA NI NZIZA IBIHE BYOSE.NIYO KAMERE YAYO.NTAHO ITAKIRIZA UMUNTU.AMENA.

Bica H.Josrpj yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Mbega inkuru nziza! Uyu mugore yari yambabaje, none dore ibitaro bya Murunda biramugobotse rwose! Kigalitoday muri abo gushimirwa kubw’ubuvugizi mwamukoreye. N’ibi bitaro ni ibyobgushimirw cyane!!! Mwarakoze mwese. Mukomereze Aho!

Alex yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Iki ni igikorwa cy’ubugiraneza.Nta muntu numwe udafitiye impuhwe uyu mudamu.Kereka utagira ubumuntu.
Gusa nkuko ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga,mu isi nshya indwara n’urupfu bizavaho.Niyo mpamvu abantu bashaka kuzaba muli iyo paradizo,batibera gusa mu gushaka ibyisi,ahubwo babifatanya n’akazi gasanzwe.
Niko Yesu yasize adusabye.

hitimana yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka