Ababaruramutungo b’umwuga bake, inkomoko y’ibihombo kuri Leta

Ubuyobozi bwa ICPAR, ikigo gishinzwe guteza imbere abakora umwuga w’ibaruramutungo, butangaza ko imwe mu mpamvu itera ibihombo mu bigo bya Leta ari umubare muto w’ ababaruramutungo w’umwuga babihuguriwe.

Abayobzi ba ICPAR na SAIPA hamwe na Dr Nsanzabaganwa, umuyobozi muri BNR
Abayobzi ba ICPAR na SAIPA hamwe na Dr Nsanzabaganwa, umuyobozi muri BNR

Umuyobozi wa ICPAR AMIN Miramago yabitangaje mu minsi ishize ubwo iki kigo cyari kiri mu biganiro ngarukamwaka by’iminsi ibiri byahuje abanyamuryango bacyo mu Karere ka Rubavu.

Iki kigo kimaze kugira abanyamuryango b’abacungamutungo b’umwuga 600, kimaze gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyigisha ababaruramari b’umwuga SAIPA gifite abanyamuryango ibihumbi 10.

AMIN Miramago avuga ko imwe mu mpamvu ituma habaho ibihombo mu bigo bya Leta ari umubare muto w’ ababaruramutungo b’umwuga babikora.

AMIN Miramago yagize ati «Hari ukuba ibigo byose bya Leta bidafite ababaruramutungo babigize umwuga ugereranyije ababikora n’abo dufite, hari uburangare hari no kuba hari abashobora kubikora nkana. »

AMIN Miramago avuga ko abari muri ICPAR bahora bahugurwa bihoraho nibura amasaha 40 ku mwaka akamenya ibyahindutse mu mategeko n’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wungirije muri Banki Nkuru y’igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, avuga ko icyo bashyize imbere mu bigo by’imari ari ukugira abakozi b’abanyamwuga.

Ubuyobozi bwa ICPAR bufite abanyamuryango 600 n’abanyeshuri ibihumbi 3000 buvuga ko bwifuza kugirana amasezerano n’ibigo nka CMA na SAIPA kandi bifuza kugirana amasezerano na ACCA na DWA kugira ngo bafashe Abanyarwanda kugira ubunyamwuga ku rwego mpuzamahanga.

Muri uko kongera abanyamuryango mu Rwanda, ICPAR yasinyanye amasezerano n’Ishuri rikuru Kibogora Polytechnic, Kaminuza ya Kibungo UNIK; Kaminuza ya Kigali n’Ishuri rikuru ry’icungamutungo rya Kigali KIM na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubucuruzi n’Ubukungu UR-CBE.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ICPAR n'umuyobozi SAIPA
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ICPAR n’umuyobozi SAIPA

Leta y’u Rwanda yihaye inshingano y’ uko mu mwaka wa 2020 kimwe cya kabiri cy’abaturage bazaba bakora mu mirimo itari ubuhinzi; igihugu kikaba gihanga imirimo mishya 200,000 buri mwaka itari ubuhinzi.

Ibaruramutungo ry’umwuga ni umwe mu mwuga watanga akazi mu Rwanda no hanze yarwo mu gihe abantu bitabiriye kwiga no gutsinda ibizami by’ibaruramutungo ry’umwuga.

AMIN Miramago avuga ko kuba abantu benshi batitabira kwiga gukora ibaruramutungo ry’umwuga biterwa no kutagira amakuru, ikindi abantu bakibwira ko bigoranye nyamara ngo iyo bigorana ntibaba baravuye kuri 98 ubwo babatangiye babe bageze kuri 600.

Dr Monique Nsanzabaganwa umuyobozi wungirije muri banki nkuru y’igihugu avuga ko u Rwanda rukeneye ko abakora umwuga w’ibaruramari bakomeza kwiteza imbere mu bumenyi kuko umwuga bakora ugenda ugira imbogamizi zirimo ibikorwa by’iterabwoba n’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga, ariko guhura nk’abanyamwuga bikaba bifite akakaro kuko bungurana ubunararibonye bakubaka ubunyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka