Abaturage barasaba ko amategeko y’umuhanda yigishwa mu ishuri

Abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi basaba ko amategeko y’umuhanda yakwigishwa mu mashuri kugira ngo abantu barusheho kumenya amategeko no kwirinda impanuka.

Ubukangurambaga bwa 'Gerayo amahoro' muri Karongi
Ubukangurambaga bwa ’Gerayo amahoro’ muri Karongi

Abaturage babitangaje mu gihe Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’itumanaho mu Rwanda MTN, batangije icyumweru cyo gushishikariza abatwara ibinyabiziga kwirinda gukoresha telefoni igihe batwaye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba CP Rogers Rutikanga avuga ko baganira n’abatwara ibinyabiziga kwirinda gukoresha telefonikuko biri mu bitera impanuka kandi gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ yagiye igabanya impanuka zajyaga ziboneka mu Rwanda.

CP Roger Rutikanga umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Uburengerazuba
CP Roger Rutikanga umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwali Aphonse avuga ko buri muntu wese agomba kumenya amabwiriza yo gukoresha neza umuhanda kugera ku mwana ushobora kumva, kugira ngo yirinde impanuka kuko uretse abatwara ibinyabiziga hari n’abanyamaguru bateza impanuka bitewe n’uburyo bakoresheje umuhanda.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko bucuruza itumanaho kandi iyo umunyarwanda akoze impanuka iki kigo kiba gihombye umukiriya, kikaba kiyemeje gukorana na Polisi gukumira impanuka zo mu muhanda kugira ngo baramire ubuzima bw’abantu.

Nsengiyumva ni umuturage mu karere ka Karongi, uvuga ko kwigisha abatwara ibinyabiziga ari byiza ariko n’abanyamaguru bakwiye kwigishwa.

Guverineri w'intara y'Uburengerazuba Alphonse Munyantwali
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwali

ati “Ni byiza kwigisha abatwara ibinyabiziga, gusa bo basanzwe n’ubundi bazi amategeko, ariko ikibazo ni abanyamaguru badasobanukiwe amategeko, ni byiza ko amategeko yakwigishwa mu mashuri, buri wese akayamenya nk’ubumenyi bw’ibanze”.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko kwigisha amategeko mu mashuri no mu biganiro bihuza abaturage bizatuma abagenda mu muhanda babihagarika, abagenda bashyize mu matwi utwuma bumviramo amakuru n’imiziki bakabihagarika, kimwe no kumenya aho bagomba kunyura nuko birinda ibinyabiziga.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yiswe “Gerayo amahoro” izamara ibyumweru 52.

Abashoferi basabwe kwirinda gukoresha telefoni batwaye ibinyabiziga
Abashoferi basabwe kwirinda gukoresha telefoni batwaye ibinyabiziga

Mu byumweru 26 bishize, Polisi y’u Rwanda igaragaza ko umubare w’impanuka mu muhanda wagabanutse ariko ikaba ikomeje kwigisha kugira ngo uyu mubare ugabanuke kuko buri mwaka mu Rwanda haba impanuka zirenga 5000, zigahitana abarenga 700, naho 2000 bagakomereka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma OMS mu mwaka wa 2018 ryagaragaje ko abantu mimiliyoni 1.35 bahitanwa n’impanuka buri mwaka ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka