Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu butangaza ko bugenera litiro ibihumbi 100 z’amazi ku munsi abatuye mu mujyi wa Goma.
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Sierra Leone bari mu Rwanda bavuga ko banyuzwe n’imikorere y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu koroshya ubuhahirane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana abateye inda abana b’abakobwa 373 kuva muri 2016 kugera muri 2018.
Ubuvugizi bw’urwego rw’ubugenzacyaha RIB buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monique yatawe muri yombi azira gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite .
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana butangaza ko imvura yaguye kuri uyu wambere yasenye amazu 46, insengero ebyiri igakomeretsa abaturage batatu.
Ndabarinze Kabera wo mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu, mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira 24 werurwe 2019 yatemewe inka n’abantu bataramenyekana.
Inzu yitwa ‘Rwanda My Heart’ yashyizweho mu Karere ka Rubavu kugira ngo ifashe abanyabugeni kugaragaza ibihangano byabo.
Ikigo giteza imbere ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (Trade mark East Africa TMEA) cyashyikirije akarere ka Rubavu isoko rya miliyoni eshatu z’amadorari rizorohereza ubuhahirane bwambukiranya imipaka hagati y’ u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baributswa kuyishyura mu cyumweru cyahariwe kurangiza imanza za Gacaca zirebana n’imitungo yangijwe mu gihe bamwe bavuga ko nta bwishyu.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga ifatanyije na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango hamwe n’umushinga wa DOT barashishikariza abagore n’abakobwa gukoresha ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko Miliyoni zigera kuri 300 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo zimaze gukoreshwa mu bikorwa byo gukumira Ebola, birimo gutoza abantu, kugura imiti n’ibikoresha byakenerwa mu gihe Ebola yagera mu Rwanda.
Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Rubavu, barasaba ko irimbi rya Ruriba, riri mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi ryagirwa urwibutso, kuko ribitse imibiri myinshi y’Abatutsi yahashyizwe mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso mu gihe cyo kugerageza Jenoside.
Abagore bibumbiye mu ishyirahamwe Rubavu Shoes Makers Cooperative bavuga ko badatewe ipfunwe nibyo bakora mu gihe bibafasha mu nzira y’iterambere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano basabye abaturage kureka ubucuruzi bwa magendu butuma bamwe bashobora no kugwa mu bikorwa byo kubukumira.
Mu karere ka Rubavu, umuryango w’urubyiruko mu iterambere (YADE) wahagurukiye gufasha abana bata ishuri, hibandwa ku bana b’abasigajwe inyuma n’amateka, ari nako barandura umuco wo gutegereza ubufasha bihoraho, wakunze kuranga abasigajwe inyuma n’amateka.
Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba dukize ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi tuza ku isonga mu kugira abana bagwingiye mu Rwanda.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda itangaza ko barimo gutegura inkoranyamagambo y’abakoresha amarenga mu gukemura ikibazo cya serivisi mbi bahabwa, bikomoka ahanini ku bumenyi buke buboneka mu bagomba kubaha serivisi.
Abohereza ibicuruzwa i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyuze ku mupaka uherereye mu Karere ka Rubavu baravuga ko batewe impungenge n’imyanzuro ya Congo yo kongera imisoro no kwangira bimwe mu bicuruzwa biva mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda buravuga ko abafite ubumuga bakoresha Mutuweri mu kwivuza batoroherezwa mu kwivuza kuko RSSB yashyizeho ikigo kimwe kibaha seriyevisi zijyanye n’ubumuga.
Ubuyobozi bw’akarere burahamagarira amakoperative, abafite inganda n’abandi bahuza abaturage gushyiraho amarerero mu kurwanya imirire mibi, kuko ½ cy’abana bafite munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi.
Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco atangaza ko mu 2019 inganda ndangamuco, ari zo bikorwa by’ ubwenge birimo ubugeni n’ubuhanzi bibarizwa mu Rwanda, zigiye kugezwa mu turere mu gufasha abahanzi guhanga imirimo.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, atangaza ko bafite miliyoni 200 zo gufasha abagororewe Iwawa kwiteza imbere mu gihe basubiye mu buzima busanzwe.
Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abayobozi b’inzego zibanze hagaragajwe ko hari abayobozi banga gutanga amakuru, abandi bagafata abanyamakuru nk’ababarwanya.
Abaturage mu kagari ka Gisa umudugudu wa Rukukumbo baratangaza ko aribwo babonye amazi meza kuva babaho.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yafunze ishuri ribanza ryo mu Karere ka Rubavu nyuma yo gusanga ‘ricungwa nabi’.
I Bugeshi mu karere ka Rubavu abaturage bavuga ko inkwi zitetse ku munsi bazigura igihumbi, naho gaz na Rondereza ntibabizi, igiciro gishobora kuruta ikiguzi cy’ibitunze umuryango ku munsi.
Hari abaturage bimuwe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati batangaza ko amafaranga y’ingurane bemerewe amaze imyaka icumi atarabageraho.
Abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero batangaza ko biruhukije umunaniro baterwaga no kwivuza kure, byabaviragamo gucibwa amande y’ibigumbi 10 igihe babyariye munzira.
Abahinzi b’imboga bo mu karere ka Rubavu baravuga ko umusaruro w’imboga wabuze isoko kugera aho amashu bayaha amatungo.
Tariki 8 Ukwakira 1990, Elie Nduwayesu arimo yigisha ku ishuri ribanza rya Rwankeri, mucyahoze ari komine Nkuri, abapolisi baje kumuta muri yombi.