Hashyizweho abakangurambaga mu gukundisha abana gusoma

Ubuyobozi bw’umuryango ‘Ineza’ bwashyikirije isomero rya ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ mu karere ka Rubavu ibitabo byagenewe abana, hashyirwaho n’abana bazajya bakundisha abandi gusoma mu midugudu.

Ni ibitabo bibarirwa mu bihumbi bitandatu byatanzwe mu byiciro bitandukanye kugira ngo bifashe abana kugira umuco wo gusoma, cyane mu gihe cy’ibiruhuko ubwo baba badafite byinshi byo gukora muri gahunda yiswe “Reka dusomere hamwe mu biruhuko”.

Elizabeth Johnson Mujawamariya washinze umuryango Ineza aba mu gihugu cya Canada, avuga ko batangiye gukora amasomero kuko yabonye abana b’Abanyarwanda badakunda gusoma kandi bigasubiza inyuma imyigire y’abana b’Abanyarwanda kubera kudakunda gusoma.

Ati “Nifuzaga gushishikariza abana b’Abanyarwanda gukunda gusoma no kwandika”.

Bamaze gutanga ibitabo 50,000, mu masomero 28 kandi bayashyira mu baturage kugira ngo bifashe abana n’abakuru.

yagize ati “Twifuza ko ugeze mu isomero abona igitabo cy’umwana kugera ku muntu mukuru, umubyeyi yazana umwana gusoma na we azasangamo ibitabo akunda na we abisome, twifuza ko ababyeyi basomera abana na bo bakagira ibyo basoma, umuco wo gusoma ugashobora gutera imbere”.

Mujawamariya avuga ko guteza imbere umuco wo gusoma mu biruhuko bizajya bikorwa n’abana bahabwa ibitabo bagashyira bagenzi babo.

Ati “Twifuza ko habaho abana bashishikariza abandi bana gusoma, umwana ahabwa ibitabo 15 akabijyana aho aba akabisomera abandi bana babirangiza akaza agafata ibindi, bikazafasha abana kuganira ku byo basoma kandi bakungurana ubwenge”.

Mujawamariya kandi avuga ko batangiye bazana ibitabo by’icyongereza, ariko ubu bari gushyira imbaraga mu bitabo byanditswe mu kinyarwanda kandi bifuza ko n’abana bagira umuco wo kwandika.

Ati “Turimo gushyira imbaraga mu guteza imbere inkuru z’abana biyandikiye, kuko ibitabo by’ikinyarwanda biracyari bikeya kuko abandika ntibabona abaguzi bigatuma n’umuco wo kwandika udatera imbere”.

Umuryango Ineza mu bikorwa byo guteza imbere amasomero wafatanyije n’umuryango wo mu gihugu cy’Ubwongereza Book-aid International.

Umuyobozi wa vision Jeunesse Nouvelle, Frere Alexis Hagenimana wakiriye ibitabo bizajya bikoreshwa n’abana bari mu biruhuko mu karere ka Rubavu, avuga ko bigiye gukuraho ikibazo bahuraga na cyo.

Ati “Twari dusanganywe ibitabo ibihumbi 25 ariko byinshi bishaje, abana baza kureba ibitabo bijyanye n’imyaka yabo bakabibura, bigatuma batishimira kugana isomero, ubu twahawe ibitabo biri mu ndimi abana bumva kandi bishimira, ibitabo birimo inkuru abana bakunda, turizera ko bizashimisha abana bakitabira”.

Mediatrice Mwangange ushinzwe uburezi mu karere ka Rubavu avuga ko kuba hashyizweho abashinzwe ubukangurambaga bwo gusoma mu midugudu bizitabirwa n’abana benshi, bikazabuza abana gukoresha nabi ibiruhuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka