Inama y’Abaminisitiri yakuyeho imbogamizi mu kuvugurura umujyi wa Gisenyi

Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka buherereye mu Karere ka Rubavu buri mu kibanza gifite UPI: 3/03/04/05/1069, mu mutungo rusange wa Leta, rikabushyira mu mutungo bwite wa Leta.

Iri soko ryari rimaze igihe ryaradindiye hari icyizere ko rigiye kubakwa rikarangira
Iri soko ryari rimaze igihe ryaradindiye hari icyizere ko rigiye kubakwa rikarangira

Ni ikibanza cyubatswemo isoko ry’Umujyi wa Gisenyi rimaze imyaka icyenda (9) ryaratangiye kubakwa ariko riza guhagarara rishyirwa mu manza bitewe n’uko ryeguriwe abikorera hatubahirijwe amategeko.

Abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi bakomeje gusaba ubuyobozi bw’Akarere gukora ibishoboka isoko rikubakwa ariko ntibyashyirwa mu bikorwa kubera Imanza, nyuma y’uko Akarere gatsinze nabwo hasabwa ko ryakwegurirwa abikorera bakaryubaka.

Umujyi wa Gisenyi wari usanzwe ukoresha isoko rishaje ndetse imvura igwa ikanyagira abarikoreramo abandi bakanura bagataha nyamara umuturirwa w’inyubako zigerekeranye ubegereye ntacyo ukorerwamo uretse kwangirika amanywa n’ijoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert inshuro nyinshi yatangaje ko icyemezo cyo kubaka isoko bagiteze ku nama y’Abaminisitiri izaryegurira akarere none birashyize birabaye.

Kwegurira isoko rya Rubavu Akarere biratuma rishyikirizwa abikorera ryubakwe bitume abakorera ubucuruzi mu mujyi wa Gisenyi babona aho bakorera heza kandi hatari akajagari.

Umujyi wa Gisenyi inshuro nyinshi wanenzwe kudatera imbere nk’umujyi wa kabiri nyuma ya Kigali, ariko ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko bigoye kubwira abantu ngo bavugurure inyubako badafite ahandi bakorera mu gihe n’inyubako ya Leta yagombye kubakwa itaruzura.

Kudindira kw'isoko rya Gisenyi byatumaga abacuruzi batagira ahantu hameze neza ho gucururiza
Kudindira kw’isoko rya Gisenyi byatumaga abacuruzi batagira ahantu hameze neza ho gucururiza

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias atangaza ko bagiye kwihutisha ibikorwa.

Yagize ati "Duteganya ko mu cyumweru gitaha ubuyobozi buzakorana inama n’abo bireba bose bakemeranywa ku kigiye gukorwa; uburyo bikorwa n’igihe mu buryo busobanutse."

Tariki 27 Werurwe 2015 Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yeguje Umuyobozi w’Akarere, Bahame Hassan, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Buntu Ezechiel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Nyirasafari Rusine Rachel hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Kalisa Christophe kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo witwa ABBA Ltd isoko rya Gisenyi ngo nta kiguzi atanze.

Isoko rya Gisenyi rivugwaho kugurishwa hatubahirijwe amategeko ryagurishijwe rwiyemezamirimo witwa ABBA Ltd mu mpera z’umwaka wa 2014 wagombaga kwishyura Akarere ka Rubavu amafaranga angina na miliyari imwe na miliyoni Magana atatu , ariko rwiyemezamirimo yaje kurihabwa nta kiguzi atanze ndetse yongererwa n’ubundi buso butari mu hagombaga kugurishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka