Umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ‘Ejo Twifuza’, washyikirije Akarere ka Rubavu ibiribwa bizagezwa ku bagezweho n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko hashyizweho inzego zigenzura abadashaka kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Uturere twari twarateguye ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse, kimwe no kwimurira imibiri mu zindi nzibutso, bizakorwa nyuma ya COVID-19.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangaje ko habonetse umurwayi wa Ebola.
Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu buryo rusange mu Rwanda (ATPR), ryashyikirije Akarere ka Rubavu toni enye z’ibiribwa byo gufasha abahuye n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Abaturage babiri bo mu Kagari ka Cyome, Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2020.
Abaturage batatu bo mu Karere ka Ngororero bafashwe n’ubuyobozi banywera inzoga mu kabari, bikanze ubuyobozi bajya kwihisha mu gikoni.
Urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu rwashyikirije Akarere ibiribwa bigenewe abagezweho n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyabihu zafatiye mu cyuho abantu batandatu banywera inzoga hamwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba abantu kudahurira hamwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abantu bose bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kwinjira mu Rwanda guca ku mupaka aho kunyura mu nzira zitemewe.
Amabwiriza ya Minisitiri w’ntebe yashyizweho mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 asaba Abanyarwanda kwirida ingendo zitari ngombwa, ahagarika ingendo z’imodoka zitwara abagenzi, afunga imipaka kandi agahagarika ibikorwa by’ubucuruzi butari ibiribwa, imiti, n’ibikoresho by’isuku.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bakomeje kugwa mu gihombo kubera kubura abaguzi babatwarira ibirayi, mu gihe ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) buvuga ko byatewe no kubura abaguzi n’amahoteri agafungwa.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Rwanda rutangaza ko hari abantu bari bafungiye ibyaha muri za kasho bagiye gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Olivier Nizeyimana uyobora ikigo Volcano Ltd kizwi cyane mu gutwara abagenzi mu Rwanda yatangarije Kigali Today ko ikigo ayobora cyageneye uturere 10 two mu Rwanda inkunga y’ibiribwa.
Imiryango 244 yo mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu imaze gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa haba itangwa na Leta n’iy’abantu ku giti cyabo.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA) bwasabye amakoperative mu Rwanda guha abanyamuryango inyungu.
Ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 byatumye byinshi mu bikorwa bihagarara mu Mujyi wa Gisenyi wari umenyerewe nk’umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Umusore witwa Niyonzima Salomon w’imyaka 27 y’amavuko, uherutse kugaragara mu mashusho (Video) akubitwa bikavugwa ko yari yibye igitoki yitabye Imana.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa 27 Werurwe 2020 rwataye muri yombi abaturage bakubise umukuru w’umudugudu, ushinzwe umutekano na DASSO mu mudugudu wa Gipfura, akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Kuva tariki 14 Werurwe Abanyarwanda bakorera mu biro basabwe gukorera mu ngo zabo, mu kwirinda gukomeza guhura n’abantu benshi bakaba bakwandura icyorezo cya COVID-19.
Mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi mu Kagari ka Kagabiro, Umudugudu wa Mweya, ubwo ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura uko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 basanze uwitwa Ncogoza Felicien ufite imyaka 30 y’amavuko arimo gucuruza inzoga, yabaze (…)
Imvura nke ivanze n’umuyaga wa serwakira yasenye inzu 17 zari zituwemo n’abaturage mu Kagari ka Buringo, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.
Perezida w’igihugu cya Botswana Mokgweetsi Masisi yagiye mu kato k’iminsi 14 kuva tariki ya 21 Werurwe kubera ingendo yakoreye mu gihugu kirimo COVID-19.
Benshi mu bakora ubucuruzi bakira amafaranga batangaza ko bataratangira gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda guhanahana amafaranga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera atangaza ko abantu batarimo kubahiriza uko bikwiye amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Intebe yo kuguma mu rugo uretse gusohoka hari serivisi zihutirwa bakeneye batabona mu rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushakira icumbi abaturage babuze uburyo bwo gusubira iwabo nyuma y’icyemezo gihagarika ingendo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi Kongo, Dr. Eteni Longondo, yatangaje ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wavuye kuri 18 uba 23 nyuma y’uko habonetse abandi barwayi batanu, atangaza ko hari n’uwo yahitanye.
Dr Jean-Jacques Muyembe Tanfum wari washinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni we wahawe gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije iki gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 abarwayi ba COVID-19 bamaze kugaragara mu Rwanda ari 17, uyu mubare ukaba wazamuwe n’abarwayi batandatu bashya bagaragaye.
Igiciro cy’ibishyimbo bivuye mu Rwanda cyazamutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Kongo buhagaritse ikoreshwa rya jeto ku bambukira ku indangamuntu baturutse mu Rwnada.