Rubavu: Ikamyo igonze ibitaro bya Gisenyi ihitana batatu

Ikamyo ifite ibiyiranga (Plaque) byo muri Tanzania igonze ibitaro bya Gisenyi mu masaha yo ku manywa kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020, ihitana abantu batatu.

iyi kamyo yagonze ibitaro bya Gisenyi kuri uyu wa gatandatu ihitana bamwe abandi barakomereka
iyi kamyo yagonze ibitaro bya Gisenyi kuri uyu wa gatandatu ihitana bamwe abandi barakomereka

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col William Kanyankore, yavuze ko iyo mpanuka y’ikamyo ya Tanzania yikoreye amafi yabaye saa sita n’iminota 50. Ikamyo ngo yabuze feri igonga urukuta rw’ibitaro ihitana ubuzima bw’abo bantu.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi yasobanuye ko usibye abantu batatu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka, hari n’abandi batanu bakomeretse bikomeye.

Biravugwa ko hari abandi ishobora kuba yaryamye hejuru.

Impanuka iheruka ni iy’ikamyo nabwo yagonze ibitaro bya Gisenyi ihitana umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoreraga mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Uwo mukozi wa RIB yagonzwe tariki ya 02 Ukwakira 2019 ahita yitaba Imana.

Iyindi mpanuka yabaye tariki ya 02 Nzeri 2015; ikomeretsa abantu 8.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi guhabwa ubutabazi bwihuse.

Ibitaro bya Gisenyi byubatswe ku muhanda winjira mu Mujyi wa Gisenyi aho imodoka nini zimanuka zabuze feri zihita ziroha mu bitaro zikangiza ibyo zisanze harimo n’ubuzima bw’abantu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwarashyizeho aho ibikamyo bibanziriza guhagarara mbere yo kwinjira mu mujyi, mu rwego rwo gufasha abashoferi kuruhuka no kugenzura imodoka batwaye.

Ni mu gihe hari abandi bifuje ko hakorwa undi muhanda w’ibikamyo winjira mu Mujyi wa Gisenyi unyura mu Rugerero na Byahi ukaba utandukanye mu miterere n’umanuka ku bitaro bya Gisenyi.

Iki cyifuzo n’ubwo kitashyizwe mu bikorwa, bigaragara ko impanuka z’imodoka nini zigonga ibitaro bya Gisenyi ziterwa n’Uburangare bw’abashoferi no kutamenya umuhanda ku banyamahanga hamwe no kunanirwa kuri bamwe kimwe n’imodoka zitujuje ubuziranenge.

Mu bahitanywe n’iyo mpanuka, harimo umumotari witwa Habyarimana François wari umaze kugeza umugore we mu bitaro bagemuriye umubyeyi wabyaye.

Bagenzi be batwara moto bavuga ko bibabaje kuba hakunze kuba impanuka ntihafatwe ingamba zirambye kandi izo mpanuka zihora zitwara ubuzima bw’abantu.

Abaganiriye na Kigali Today bifuza ko hakorwa umuhanda unyuramo ibikamyo.

Aha hantu hagora imodoka zikagonga ibitaro bya Gisenyi
Aha hantu hagora imodoka zikagonga ibitaro bya Gisenyi
Iyi yahakoreye impanuka mu mwaka ushize wa 2019
Iyi yahakoreye impanuka mu mwaka ushize wa 2019
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hafatwe ingamba naho ubundi birababaje pe najye narimpagendeye

alias yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka