Abanyamaguru barasabwa kutarangara igihe bari mu muhanda

Gahunda ya Gerayo Amahoro mu nsengero z’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Karere ka Rubavu yayobowe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Twizere Karekezi, avuga ko Gerayo Amahoro igamije gukumira impanuka mu muhanda.

Ahereye ku mpanuka zagaragaye mbere ya gahunda ya Gerayo Amahoro mu mwaka wa 2018 zabarirwaga mu bihumbi bitanu, ariko muri 2019 Gerayo Amahoro yaratangiye hakaba harabonetse impanuka zibarirwa mu bihumbi bine.

CIP Twizere avuga ko abanyamaguru bagomba kubahiriza inzira bagenewe mu ruhande rw’ibumoso rwabo batabangamiye abakoresha umuhanda.

Yagize ati "Umunyamaguru agomba kugendera ibumoso bwe, ikinyabiziga kimusanga akireba cyajya kumugonga akakibererekera."

Akomeza avuga ko uri mu ruhande rw’aho ikinyabiziga kimuri inyuma aba agenda mu nzira itari yo. Abanyamaguru bashaka kwambuka umuhanda bo ngo bagomba gushishoza iburyo n’ibumoso mbere yo kwambuka, naho ahari zebra crossing, bagomba kurindira ko imodoka zihagarara bakabona kwambuka.

Asaba abayambukiramo kwihuta kuko bashobora guhuriramo n’impanuka n’ubwo ari ahagenewe abanyamaguru ari byo bavuga bati ‘la priorité n’est pas sécurité’.

CIP Twizere yibutsa abatwara ibinyabiziga kutavugira kuri telefone kuko bitera uburangare.

SP Roger Muhodali uyobora Polisi mu Karere ka Rubavu avuga ko nubwo babwiriza abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda ariko Polisi y’u Rwanda ihamagarira ababyeyi kwita ku buzima bw’abana barindwa imirimo ivunanye, gufasha abana gusubira mu ishuri kandi bakarindwa gucuruzwa.

Abitabiriye gahunda ya Gerayo Amahoro mu Itorero ry’Abadventiste muri Rubavu bavuga Polisi igomba gufasha abanyamagare kugabanya umuvuduko.

Basobanuje impamvu moto itwaye umubyeyi uhetse umwana ihanwa, Polisi isobanura ko ababyeyi bahetse abana bagomba gutega imodoka batagomba kugenda kuri moto kuko bitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka