Imiryango y’abakoreraga Bralirwa batwikiwe mu modoka irifuza ubutabera

Imiryango y’abari abakozi b’uruganda rwa Bralirwa batwikiwe muri Bisi tariki 19 Mutarama 1998 bavuga ko bibaza impamvu ntawe urirega cyangwa ngo aburanishwe kuri iki cyaha cyakorewe abantu babo.

Umuyobozi wa Bralirwa ashyira indabo aharuhukiye abari abakozi ba Bralirwa
Umuyobozi wa Bralirwa ashyira indabo aharuhukiye abari abakozi ba Bralirwa

Imiryango y’ababuze ababo muri bisi ya Bralirwa iherutse kubibuka ku nshuro ya 22 ikavuga ko n’ubwo uru ruganda rubafasha byinshi bishoboka bibaza impamvu abagize uruhare muri ubu bwicanyi batigaragaza ngo basabe imbabazi.

Nyirabaganza Euphrasy ukuriye Koperative ihuriweho n’imiryango yabuze ababo muri bisi yatwitswe n’abacengezi tariki ya 19 Mutarama 1998, avuga ko bitari byoroshye kubura ababo bakigera mu Rwanda batarashinga ubuzima.

Akavuga ko byabagoye kubaho kugeza igihe ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi bubahaye amafaranga yababo, bashobora kwishyira hamwe bakora ishyirahamwe bisunganiramo.

Nyirabaganza avuga ko bashima uruganda rwa Bralirwa kubafasha haba mu kwishyurira abana kwiga no kubavuza ariko agasaba ko uru ruganda rukunze gutanga imirimo rwafasha n’abana babo kubona imirimo.

Ku birebana no guhabwa ubutabera, avuga ko bifuza ko abagize uruhare mu bwicanyi bw’abantu babo bakwigaragaza bagasaba imbabazi cyangwa hagakorwa iperereza ku babikoze.

Agira ati; “Imyaka 22 irashize abantu bacu bishwe kandi byakozwe n’Abanyarwanda, ariko twibaza impamvu ntawigaragaza ngo asabe imbabazi ku cyaha yakoze, avuga ko ntawe bakeka ndetse nta perereza ryabaye ngo ribabwire abishe abantu babo kandi bakeneye kubimenya bakaruhuka.”

Gasirimu Jean warokotse ubu bwicanyi avuga ko abicanyi babasabye kwitandukanya bakurikije Abahutu n’Abatutsi, ariko abakozi barabyanga. Basabye Abahutu gusohoka muri bisi kugira ngo bice Abatutsi bonyine, nyamara abakozi bose bavugira rimwe bati “twese turi Abanyarwanda.”

Abicanyi bivugwa ko bari abacengezi bishe abakozi 39 ba Bralirwa bajyaga ku kazi muri bisi uretse ko byamenyekanye ko harimo n’abandi bantu babiri bakaba 41.

Ingabire Munyakazi Florence, umukobwa wavutse asanga umubyeyi we yarishwe, avuga ko ubu bwicanyi bumubabaza cyane kuko yavutse asanga umubyeyi we yarishwe, n’ubwo ashima Imana yamubaye hafi.

Ishami Munyakazi Fablice Impanga ya Ingabire na we avuga ko bibuka umubyeyi wabo batigeze bamenya kuko yishwe nyina akibatwite.

Ati “Kuvuka ugasanga umubyeyi wawe amaze amezi ane apfuye biragoye, gusa Bralirwa yatubaye hafi nubwo ubuzima twakuze bugoye ubu turashima Imana.”

Uruganda rwa Bralirwa hamwe n’imiryango y’abishwe yibuka ubutwari bw’aba bakozi banze kwitandukanya babisabwe bakavuga ko bose ari abanyarwanda, maze imodoka barimo iraraswa ubundi iratwikwa, abo mu miryango yabo bakavuga ko bakoze igikorwa cy’ubutwari banga kwitandukanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka