Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu yari amaze afungiye mu Karere ka Rubavu, myugariro wa Rayon Sports Rugwiro Hervé amaze kurekurwa, akaba yashinjwaga gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni umwanzuro washimishije abafana babarirwa muri mirongo bari mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza akaba yemeza ko Rugwiro yakoze icyaha cyo kwambukiranya umupaka adafite urwandiko rw’inzira kandi binyuranije n’amategeko, ariko bitaba impamvu ituma akomeza kuburana afunze nk’uko yabisabiwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha burega Rugwiro Hervé ibyaha byo kwambuka umupaka nta byangombwa byemewe afite, nta n’uburenganzira bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka afite, icyakora umucamanza avuga ko ubucamanza butabiheraho ngo Rugwiro akomeze gufungwa cyangwa ngo bisabe umwishingizi kuko igihano gihabwa icyaha akurikiranyweho kitarenza imyaka ibiri.

Rugwiro Hervé Amadeus yafungiwe mu Karere ka Rubavu kuva tariki 17/12/2019, nyuma yo gufatirwa i Rubavu ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo yambukaga agana mu Rwanda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe kubw’umukinnyi wacu uvuye mu nkuta enye(4).
Imana ishimwe kubw’umukinnyi wacu uvuye mu nkuta enye(4).