Bakundukize wari ufite uburwayi budasanzwe yaguye ku iseta
Umugore witwa Ruth Bakundukize wari umaranye uburwayi budasanzwe imyaka irenga 30, yaguye mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, nyuma yo kubagwa n’abaganga b’inzobere mu kubaga baturutse mu gihugu cy’Ubudage.

Bakundukize wo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu, yari amaze imyaka irenga 30 arwaye ibintu bisa n’ibibyimba ku maboko, akaba yari amaze iminsi asabye abagiraneza ko bamufasha akabona ubuvuzi.
Nyuma y’inkuru y’ubuvugizi yanditswe na Kigali Today, uyu mugore yaje koherezwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku bitaro bya Murunda, nyuma yo kumenya ko hari abaganga b’inzobere mu kubaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2019, ni bwo Bakundukize yabazwe ibyo bibyimba, ariko ku bw’amahirwe make ku gicamunsi arapfa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dr. Niringiyimana Eugène yari yatangarije Kigali Today ko Bakundukize bamaze kumwakira ndetse ko yari buhure n’inzobere ziri muri ibi bitaro mu kuvura indwara z’uruhu n’izindi bijzisaba kubagwa.
Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yari yijeje Kigali Today ko nyuma yo kuvurwa ari bwo bazongera gutangaza inkuru y’ugukira kwe, ariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Bakundukize yapfuye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu byari bimaze igihe bikurikirana Bakundukize Ruth yari yatangaje ko indwara Bakundukize arwaye hari amahirwe make yo gukira kubera ko ayimaranye igihe.
Yagize ati “Twaramubonye turamukurikirana, ariko dusanga ayimaranye igihe ku buryo itavurwa ngo ikire. Ahubwo twasaba abagiraneza gufasha umuryango we kuko uremerewe”.
Ni indwara yari yarakenesheje umuryango we wimazeho umitungo umuvuza kugera aho Bakundukize asabye ko ubuyobozi bwa Leta n’abagira neza bamufasha akavurwa, kimwe n’uko yahabwa ubundi bufasha cyane ko inshuti basengana zamubaga hafi zari zaramaze kurambirwa zimucikaho.
Indwara Bakundukize Ruth yari arwaye mu ndimi z’amahanga yitwa ‘Neurofibromatosis’ irangwa n’ibibyimba bifata imyakura.
Ni indwara idakunze gukira kandi ishobora kuvamo kanseri ikagira ibice bibiri, ari byo ‘neurofibromatosis type I’ (NF1) na ‘neurofibromatosis type II’ (NF2).
NF1 igaragara ku muntu umwe mu bantu ibihumbi bitatu bavuka, naho NF2 yo ntikunze kuboneka kuko umuntu umwe ashobora kuyirwa mu bantu ibihumbi 35 bavuka.
Ibi bibyimba ubirwaye apimwe bagasanga bitaravuyemo kanseri bashobora kubibaga. Abahanga mu buvuzi bavuga ko 50% by’abayirwara biva ku ruhererekane rwabo bakomokaho.
Inkuru bijyanye:
Bakundukize yabonye ibitaro bigiye kumwitaho
Ibitaro bya Rubavu biratabariza umuryango wa Bakundukize
Ohereza igitekerezo
|
Ubwoba buranyishe pe indwara ziragwira.Gusa ntacyo narenzaho.Mana ube hafi
Ayi we Mana yanjye!Bakundukize disi! umubiri ubyara udahatse gusa Imana imwakire mu bayo kandi umuryango we wihangane
Imana imuhe iruhuko ridashira