Rubavu: Hatangijwe ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa

Ubwishingizi bw’amatungo mu karere ka Rubavu bwatangiriye mu Murenge wa Mudende, inka 23 zambikwa iherena ry’ikoranabuhanga rizafasha kuzikurikirana aho ziri mu kuzirinda ibyazihungabanya, mu gihe mu Murenge wa Rubavu hatangijwe ubwishyingizi ku bihingwa.

Inka zatangiwe ubwishingizi mu Karere ka Rubavu
Inka zatangiwe ubwishingizi mu Karere ka Rubavu

Ubwishingizi ku matungo n’ibihingwa bugamije gukura mu gihombo abaturage bakora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), gitangaza ko inka 416 zipfa mu kwezi ba nyira zo bagahomba, ubwishingizi bwahawe inka bukazajya bugoboka nyira yo mu burwayi, ibyorezo, n’impanuka zishobora kubaho.

Nyiragumiriza Everine, wahawe ubwishingizi bw’inka, avuga ko abibona nk’amahirwe adasanzwe kuko azaba yemerewe kujya muri banki maze agasaba inguzanyo nk’ufite ingwate.

Agira ati “Ndashimira cyane iyi gahunda, nk’ubu najemo kuko nteganya kuba naguza amafaranga nkanakora ubuhinzi, cyangwa ubundi bworozi, mu gihe itungo ryarwaraga rigapfa nkarihomba kandi ayo mafaranga yagombye kumfasha”.

Ugirirabino Elizaphan, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, avuga ko ubwishingizi ku matungo n’ibihingwa ari iterambere ryagejejwe mu baturage bakora ubworozi n’ubuhinzi by’umwuga.

Rwema Justin, umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), avuga ko gahunda ya Leta y’ubwishingizi yiswe “Tekana urishingiwe muhinzi mworozi”, ishyirwa mu bikorwa na MINAGRI hamwe n’abafatanyabikorwa nka Radiant, Access to finance Rwanda, Prime insurance company na Sonarwa.

Ubu bwishingizi bureba inka za kijyambere zifite nibura amezi atatu zivutse kugeza ku myaka umunani hatarimo ibimasa, kandi inka yose yishingiwe igomba kubarurwa hakoreshejwe ikirango cy’ikoranabuhanga cya RFID.

Akuma gashyirwa ku nka kagatanga amakuru
Akuma gashyirwa ku nka kagatanga amakuru

Ako kuma kazajya kabika amakuru areba buri tungo, akazajya akurikiranirwa hafi kugira ngo aho inka ziherereye hamenyekane byoroshye, hanirindwe kuba zakwibwa bikazatuma sosiyeti y’ubwishingizi itagira impungenge nyinshi ku itungo ryabonye ubwishingizi.

Leta y’u Rwanda itangira umuturage 40%, na we akitangira 60%, mu gihe ikiguzi cy’ubwishingizi ari 4.5% by’agaciro k’inka.

MINAGRI igaragaza ko kugera mu Ukwakira 2019, abahinzi 6,671 bari bamaze kwiyandikisha no gushinganisha ibihingwa birimo umuceri n’ibigori.

Ukwakira 2019 inka zigera kuri 2,025 zari zamaze gutangirwa ubwishingizi, naho inka 25 zishinganishije ku gaciro ka miliyoni 15.6 z’amafaranga y’u Rwanda zarapfuye, 20 zishyurwa n’ibigo zashinganishijwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka