Rubavu: Abacuruza inkoko barashinja ubuyobozi bw’akarere kubahombya

Ubuyobozi bwa Koperative icuruza inkoko mu Karere ka Rubavu yitwa TUBE UMWE bunenga ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubahombya no kubashyiraho amananiza babajyana aho batabona abaguzi.

Mu gitondo cyo ku wa kane tariki 23 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwasanze abacuruzi b’inkoko mu ibagiro rya Rubavu bugatwara abayobozi ba Koperative TUBE UMWE n’inkoko zabo, buvuga ko bacururiza mu kajagari. Icyakora abatwawe baje kurekurwa, buri mucuruzi wafashwe uko ari umunani atanze amafaranga ibihumbi icumi (10000Frw).

Abacuruzi b’inkoko babwiye Kigali Today ko ikibazo cyabo kimaze igihe kandi bifuje kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere bukabima amatwi, n’aho bandikiye Akarere kakanga kubasubiza.

Umwe muri abo bacuruzi b’inkoko yagize ati; “Ikibazo cyacu kimaze iminsi. Turi Koperative yahawe icyangombwa cyo gukorera mu Murenge wa Gisenyi, twakoreraga ku isoko rya Mbugangari, ubuyobozi butubwira ko tugomba kwimukira mu isoko rya Karukogo mu Murenge wa Rubavu, tubabwira ko bishobora kudutera ikibazo kuko tuzajya gukorera mu murenge tudakoreramo byiyongeraho kuba baratujyanye mu isoko ritagira abaguzi.”

Akomeza avuga ko bimuye ibikorwa byabo huti huti bajya gukorera aho mu isoko rya Karukogo ariko babura abaguzi kuko kuva mu mujyi wa Gisenyi kugera muri iryo soko rya Karukogo bisaba nibura amafaranga igihumbi, bituma abaguzi bahagarika gukorana na bo.

Yagize ati “Karukogo aho batwohereje ni isoko ritagira abaguzi, n’ubwo batubwira ko ari uguca akajagari ni ukuduhombya kandi turi abafatanyabikorwa basorera akarere. Nyuma y’uko tubuze abaguzi tukagira ibihombo, twahisemo kuza gukorera mu ibagiro ry’amatungo none dore baje kwikorera inkoko zacu ngo bazijyane, nyamara twandikiye akarere kudufasha gukemura iki kibazo ntibwadusubiza.”

Imodoka ishinzwe isuku n’umutekano y’Umurenge wa Gisenyi ni yo yagiye gutwara abacururiza inkoko mu ibagiro rya Rubavu risanzwe ryakira inka n’amatungo magufi.

Ku rukuta rwa Twitter y’Akarere ka Rubavu, banditse bati; “Aba bacuruzi bahawe aho gukorera Karukogo mu rwego rwo kunoza ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi nyuma yo kuganira na bo.”

Naho ku kibazo cyo gutwara ibicuruzwa byabo n’abayobozi bakoperative, ubuyobozi bw’akarere bugira buti “Bahamagawe n’ubuyobozi kugira ngo baganirizwe kuko barimo bakorera ahantu hatemewe, kugira ngo barindwe kugwa mu cyaha cyo kwigomeka ku byemezo by’ubuyobozi.”

Gusa ibiganiro byabereye ku biro bya Polisi ya Gisenyi byarangiye bategetswe kwishyura amafaranga ibihumbi icumi buri muntu mu bajyanyweyo, amafaranga yiswe “Amande kubera gukorera mukajagari”.

Koperative TUBE UMWE ifite abanyamuryango 45 bakora akazi ko gucuruza inkoko. Ni ubucuruzi bukunze gukorwa bwambukiranya umupaka, ndetse ibi bituma Akarere ka Rubavu kitwa “Akarere k’Ishoramari n’Ubukerarugendo” kuko hari ibicuruzwa byinshi biva mu Rwanda bikajyanwa gucuruzwa mu mujyi wa Goma muri Congo birimo inyama z’amatungo harimo n’inkoko.

Kuva ubuyobozi bw’Akarere bwirukana ubu bucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi bukajyanwa mu Murenge wa Rubavu, abaguzi bagura inkoko baragabanutse kuko kuva ku mupaka muto ujya ahajyanywe isoko bisaba amafaranga igihumbi kuri moto, bituma abanyecongo baziguraga bareka kujyayo.

Ikindi abakorera muri Koperative TUBE UMWE bavuga ko byabahombeje kuko isoko rya Karukogo ritagira abarikoreramo ndetse ntirigire abaguzi byiyongeraho kuba umuhanda ujyayo ari mubi bituma abantu batitabira kurikoreramo no kurihahiramo.

Ni inshuro nyinshi ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahatiye abantu kurikoreramo ariko ntibabyitabire bitewe n’uko abarigiyemo batabona abaguzi.

Hirwa ni umwe mu bacuruzi, agira ati “Twagiye gucururizayo inkoko twumva nta kibazo, aho twari tuvuye twacuruzaga inkoko 500 ku munsi, ariko tugezeyo tukabura n’utugurira inkoko nibura imwe, twinginze abanyekongo baza kuzigura ndetse tukabakopa, ariko kubera umuhanda mubi bazitwara ku igare bakagera ku mupaka zapfuye bakanga kutwishyura.”

Hirwa ashinja ubuyobozi kutabegera kuko inshuro enye bandikiye akarere kanze kubasubiza no kubegera ngo baganire. Hirwa ati “Iyo bakeneye imisoro baza kutureba, ariko ntibatwegera ngo bamenye ibibazo dufite, twabandikiye inshuro nyinshi ntibadusubiza, kandi ubwo ni ko ibihombo byiyongeraga.”

Iyi ni ibaruwa Koperative TUBE UMWE yandikiye akarere babasaba kubafasha ariko ntiyasubizwa

Hirwa akomeza avuga ko bahisemo gushaka ahandi bakorera bashaka umwanya mu ibagiro rya Rubavu n’ubundi hahurizwa ayandi matungo, ariko ubuyobozi bw’umurenge burahabasanga bupakira amatungo yabo.

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko inyama zoherezwa hanze y’u Rwanda, 99% zoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, naho amatungo agenda ari mazima 92% na yo ajyanwa muri Kongo akabamo ingurube, inkoko n’inka.

Inyigo yerekeranye no kongera umusaruro w’ibiva ku nkoko mu Rwanda kuva muri 2016 kugera muri 2024 igaragaza ko inkoko zavuye kuri toni 5,081 muri 2016 zikazagera kuri toni 9,018 muri 2022, mu gihe amagi y’inkoko yo yavuye kuri 83,370 agera kuri 190,754.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka